Inkuru Nyamukuru

USA: Umugabo yishe arashe umuryango we wose nyuma y’uko umugore we asabye gatanya

todayJanuary 7, 2023 62

Background
share close

Umugabo w’imyaka 42 yarashe abantu barindwi bo mu muryango we mbere y’uko nawe yiyica muri leta ya Utah muri Amerika nyuma y’uko umugore we asabye gatanya, nk’uko polisi ibivuga. 

Ubu bugizi bwa nabi bwatahuwe ku wa gatatu ubwo abashinzwe imibereho myiza barimo bakora igenzura, maze basanga uyu muryango w’abantu umunani bose bapfuye mu rugo rwabo rwo mu cyaro ahitwa Enoch City. Polisi yatangaje ko abapfuye harimo umugore w’uyu mugabo, abana be batanu hamwe na nyirabukwe.  

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane, abayobozi b’uyu mujyi bavuze ko uyu mugabo witwa Michael Haight warusanzwe acuruzaga ibijyanye n’ubwishingizi yarashe umugore we Tausha w’imyaka 40, nyirabukwe Gail Earl w’imyaka 78, ndetse n’abana be batanu mbere y’uko nawe yiyica. Buri wese mu bishwe agaragaza igikomere cy’isasu.

Abo bana ntibatangajwe amazina yabo, gusa ni abakobwa batatu b’imyaka 17, 12, na 7, n’abahungu babiri b’imyaka 7 na 4.

Abo bana batanu bapfuye bigaga ku mashuri ane muri ako gace, ndetse urwego rukuriye ayo mashuri rwatanze itangazo ry’akababaro. 

Spencer Cox, Guverineri wa leta ya Utah, yatangaje kuri Twitter ubutumwa bwihanganisha abagizweho ingaruka “n’uru rugomo rudafite ishingiro”. 

BBC itangaza ko Perezida Joe Biden n’umugore we Jill Biden nabo batanze ubutumwa bwo kwihanganisha, aho ibyabaye babyise “ishyano”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Hafashwe magendu amabalo icyenda y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Nyamasheke, ku wa Kane tariki ya 5 Mutarama, yafashe amabalo icyenda y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu. Igizwe n’mabalo 6 yafatiwe mu rugo rumwe ruherereye mu mudugudu wa Rugaragara, akagari ka Butare mu murenge wa Gihombo n’andi mabalo 3 yari yahishwe  mu rutoki ruherereye mu kagari ka Kibingo nako ko mu murenge wa Gihombo. Chief […]

todayJanuary 7, 2023 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%