Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri 15 bakomerekeye mu mpanuka

todayJanuary 9, 2023 62

Background
share close

Ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri rya ‘Path to Success’, 15 baramereka, bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023.

Impanuka yakomerekeyemo abana 15

Amakuru yatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko iyo bisi yarenze umuhanda igwa mu ishyamba hakomerekeyemo abana 15 n’umushoferi ariko by’amahirwe nta muntu wahaguye.

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.Nta makuru aramenyekana y’icyateye iyi mpanuka, ariko harakekwa ko iyo modoka ishobora kuba yabuze feri.

Inzego zishinzwe umutekano ndetse n’iz’ubuyobozi zitandukanye, zahise zigera ahabereye impanuka kugira ngo bite kuri abo bana bakomeretse.

SSP Irere atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kwitonda kuko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu benshi.

Imodoka yataye umuhanda ijya mu ishyamba

Ikindi abashoferi bakwiye kwitondera ni ukubanza gusuzuma ibinyabiziga byabo, bakareba neza niba byujuje ubuziranenge ndetse mbere yo guhaguruka bakabanza bakareba niba imodoka nta kibazo ifite, kuko bimaze kugaragara ko imodoka nyinshi zikora impanuka ziba zifite ibibazo bitandukanye birimo ko zishaje, ndetse zimwe ugasanga hari bimwe mu bice byazo bidakora neza bigatuma habaho impanuka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kiyovu Sports yashyizeho Perezida mushya usimbura Mvukiyehe Juvenal

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo nyuma yo kwegura kwa Mvukiyehe Juvenal wahise ahabwa izindi nshingano. Ndorimana Jean François Regis yagizwe Perezida w’agateganyo wa Kiyovu Sports Nyuma y’iminsi yari ishize Mvukiyehe Juvenal yegura ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports Associationariko akongera agaruka birenze inshuro imwe, ubu Mvukiyehe Juvenal byamaze kwemezwa ko atakiri kuri uwo mwanya. Ku Cyumweru ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa […]

todayJanuary 9, 2023 157

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%