Mu muhango wo gutora Perezida wa Sena wabereye ku Nteko Inshinga Amategeko kuri uyu Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukora ingendo zo hanze y’Igihugu zitari ngombwa, kuko bituma batuzuza inshingano zabo neza.
Perezida Kagame yifurije imirimo myiza Senateri Dr François Xavier Kalinda
Perezida Kagame yabigarutse mu ijambo rye, nyuma y’amatora yasize Dr Kalinda François Xavier, atorewe kuyobora Sena y’u Rwanda ndetse ahita anarahirira kuzuza inshingano ze.
Impamvu Perezida Kagame yasabye abayobozi kugabanya ingendo zo kujya mu mahanga, ni uko usanga biri mu bibatwara umwanya munini kandi byica akazi, ndetse bigatwara ingengo y’imari nyinshi cyane.
Perezida wa Repubulika kandi yibukije Senateri Dr Kalinda, watorewe kuyobora Sena, kwita cyane ku birarane by’ibikorwa byagombaga gukorerwa abaturage, ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Yagize ati “Ntabwo naje hano ngo mvuge uko dukwiye gukaza imisoro, dukwiye kuyongera ariko tunayoroshya”.
Perezida Kagame yasabye Abasenateri gutanga serivisi mu buryo bunoze, kuko biri mu bizamura ubukungu bw’Igihugu, anabibutsa ko ikintu gikwiye gukorwa umunsi umwe, kidakwiye gutegereza iminsi myinshi ngo kibone gukemuka.
Yabibukije ko ubu ari igihe cyo gukora cyane bakavana Abanyarwanda mu ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, kuko cyahungabanyije buzima bw’abantu n’ubukungu bw’Igihugu.
Umukuru w’Igihugu yifurije imirimo myizaPerezida mushya wa Sena, Senateri Dr François Xavier Kalinda anamwemerera ubufatanye, ndetse anashimira Senateri Iyamuremye yasimbuye Augustin, uherutse kwegura ku mirimo ye kubera uburwayi.
Senateri Kalinda François Xavier, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023, yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, indahiro ye ikaba yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Dr Kalinda atorewe uwo mwanya nyuma yo kurahirira kuzuza inshingano ze nk’Umusenateri, akaba agiye kuyobora Sena asimbuye Dr Iyamuremye Augustin, uherutse kwegura kuri uwo mwanya kubera uburwayi nk’uko yabitangaje. Perezida wa Sena Kalinda François Xavier ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba umusenateri muri Sena […]
Post comments (0)