Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yifurije gukira abana bose bakomerekeye mu mpanuka yabereye ku i Rebero

todayJanuary 9, 2023 77

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihanganishije ndetse ahumuriza imiryango y’abana bakoze impanuka ndetse ko hakorwa hakorwa ibishoboka bakitabwaho uko bikwiye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 09 Mutarama 2023, ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali nibwo habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri rya ‘Path to Success’, ikomerekeramo abana 25.

Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri twitter, yavuze ko yamenye amakuru y’impanuka y’iyo mpanuka, ahumuriza imiryango yabo.

“Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yavuze ko iyo bisi yarenze umuhanda igwa mu ishyamba hakomerekeyemo abana 15 n’umushoferi ariko by’amahirwe nta muntu wahaguye.

Icyakora uko amasaha yagiye yicuma, umubare w’abakomeretse waje kugenda wiyongera bagera kuri 25.Abakomeretse barimo baravurirwa mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

SSP Irere atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kwitonda kuko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu benshi.

Ikindi abashoferi bakwiye kwitondera ni ukubanza gusuzuma ibinyabiziga byabo, bakareba neza niba byujuje ubuziranenge ndetse mbere yo guhaguruka bakabanza bakareba niba imodoka nta kibazo ifite, kuko bimaze kugaragara ko imodoka nyinshi zikora impanuka ziba zifite ibibazo bitandukanye birimo ko zishaje, ndetse zimwe ugasanga hari bimwe mu bice byazo bidakora neza bigatuma habaho impanuka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri 15 bakomerekeye mu mpanuka

Ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri rya ‘Path to Success’, 15 baramereka, bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023. Impanuka yakomerekeyemo abana 15 Amakuru yatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko iyo bisi yarenze umuhanda igwa mu ishyamba hakomerekeyemo abana 15 n’umushoferi […]

todayJanuary 9, 2023 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%