Senateri Kalinda François Xavier, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023, yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, indahiro ye ikaba yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Dr Kalinda atorewe uwo mwanya nyuma yo kurahirira kuzuza inshingano ze nk’Umusenateri, akaba agiye kuyobora Sena asimbuye Dr Iyamuremye Augustin, uherutse kwegura kuri uwo mwanya kubera uburwayi nk’uko yabitangaje.
Perezida wa Sena Kalinda François Xavier ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba umusenateri muri Sena y’u Rwanda yashimiye icyizere yagiriwe, yizeza ko azubahiriza ibikubiye mu ndahiro yarahiye.
Senateri Nyirasafari Esperance, Visi Perezida wa Sena, ni we wamamaje Senateri Kalinda, wanamuvuze ibigwi, bigaragara ko amuzi bihagije kandi abona ko izo nshingano yazishobora, anasaba bagenzi be kumuhundagazaho amajwi. Nyuma hakurikiyeho amatora, aho abasenateri 26 batoye bamugiriye ikizere 100%, umwanya awegukana atyo.
Undi wari wamamajwe ni Senateri Muhire Adrie, ariko yahise ashimira uwamugiriye ikizere, avuga ko ahariye Senateri Kalinda.
Dr François Xavier yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Afite impamyabushobozi y’ikirenga, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yakuye muri Kaminuza ya Strasbourg mu Bufaransa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihanganishije ndetse ahumuriza imiryango y'abana bakoze impanuka ndetse ko hakorwa hakorwa ibishoboka bakitabwaho uko bikwiye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 09 Mutarama 2023, ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali nibwo habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri rya ‘Path to Success’, ikomerekeramo abana 25. Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri twitter, yavuze ko yamenye amakuru y’impanuka y’iyo mpanuka, […]
Post comments (0)