Inkuru Nyamukuru

Umwe mu banyeshuri bakoze impanuka yitabye Imana

todayJanuary 10, 2023 33

Background
share close

Polisi y’u Rwanda yemeje ko umwana umwe ari we waburiye ubuzima mu mpanuka yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ubwo imodoka yari itwaye abanyeshuri yarengaga umuhanda ikajya mu ishyamba benshi bagakomereka.

Byabaye ku wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023, hahise hakomereka abana 25, umushoferi n’umwarimu. Iyi mpanuka yabaye ubwo bari mu nzira berekeza ku ishuri ryitwa ‘Path to Success’.

Benshi mu banyarwanda babajwe cyane n’iyi mpanuka barimo n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko yamenye amakuru y’iyi mpanuka akaba yifuriza abo bana gukira vuba, kandi ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bitabweho uko bikwiye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yabwiye Kigali Today ko umwana umwe ari we witabye Imana bitewe n’iyi mpanuka, yagize at “Hari uwaraye yitabye Imana wari ufite imyaka 12 y’amavuko”.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bose barimo kwitabwaho mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu, icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana ariko hakekwa ko imodoka yari itwaye aba bana yabuze feri bituma irenga umuhanda.

Iyo mpanuka yabaye mu gihe abanyeshuri bari bagiye gutangira igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta igiye gushora agera kuri Miliyari 25Frw mu bwishingizi bw’ubuhinzi

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gushora agera kuri Miliyari 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bwishingizi bw’ubuhinzi mu myaka itanu (5) iri imbere, nk’uko byasobanuwe na Kwibuka Eugene, umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI). Uwo muyobozi yavuze ko iryo shoramari rizaba rigamije kwishingira abahinzi n’abarozi babikora ku buryo bw’umwuga. Yagize ati “Bizafasha no mu kongera umukamo uzakenerwa n’uruganda rutunganya amata y’ifu ruteganyijwe kuzura muri Werurwe uyu mwaka. […]

todayJanuary 9, 2023 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%