Inkuru Nyamukuru

U Rwanda n’u Bushinwa byiyemeje gushimangira imikoranire isanzweho

todayJanuary 11, 2023 33

Background
share close

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda yari ayoboye, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.

ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’Inteko Ishinga Amategeko, avuga ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye n’umubano mwiza ukomeje kuranga ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa, ndetse n’imishinga igamije iterambere ry’ibihugu byombi.

Bavuze kandi ku bya dipolomasi (diplomacy) igamije kongera ibikorwa by’iterambere mu Rwanda.

Hon Mukabarisa Donatille aganira na Amb Wang Xuekun

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo Ubuvuzi, Uburezi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, ingufu, Ibikorwaremezo bitandukanye birimo kwagura umuhanda Gahanga-Sonatube-Kagera ureshya n’ibilometero 13.8, watwaye agera kuri Miliyari 65 y’Amafaranga y’u Rwanda hamwe n’indi mihanda inyuranye.

Ibyo byose byiyongeraho amavomo ya Nayikondo 200 ari hirya no hino mu gihugu, yuzuye atwaye asaga Miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021 u Rwanda n’u Bushinwa byizihije isabukuru y’imyaka 50 y’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MINISANTE igiye kongera abakozi bo kwa muganga

Mu rwego rwo kugira ngo abakora kwa muganga barusheho kuzuza inshingano zabo neza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko harimo kurebwa uburyo hakongera abakozi kwa muganga. Abakora mu mavuriro bagiye kongerwa Bigiye gukorwa mu gihe abakora mu rwego rw’ubuzima bari mu bakozi bakora amasaha menshi adatuma bamwe babasha kuruhuka neza, no kwita ku miryango yabo nk’uko bikwiye. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsazimana, avuga ko barimo kureba uburyo bakongera abakozi bo kwa […]

todayJanuary 11, 2023 57

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%