Inkuru Nyamukuru

Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana

todayJanuary 13, 2023 95

Background
share close

Prof Kalisa Mbanda wayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, aguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yabwiye Itangazamakuru ko uwari urwaje Prof Mbanda muri ibyo bitaro, yamubwiye ko yitabye Imana azize uburwayi butari bumaze igihe kinini.

Munyaneza avuga ko Prof Mbanda yari agikorera NEC n’ubwo manda ye ngo yari yararangiye, ndetse akaba yaherukaga mu kazi kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023.

Yavuze kandi ko ku wa Gatanu ari bwo Prof Mbanda atagiye mu kazi, ahubwo ngo yabyutse ajya mu rwuri rwe, avayo ajya kwa muganga mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Prof Mbanda yari afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology), yavanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi.

Uretse gukorera Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Yakoreye ibigo bitandukanye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) kuva mu 1990-1995, yayoboye Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva 1995-1998, akorera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2000-2003, ndetse aba n’Umuyobozi w’icyari Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.

Nyuma yaho, Prof Mbanda ngo yakoze nk’impuguke mu bigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG, MINAGRI/RSSP, akaba yanayoboye Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu 2006.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC: M23 yemereye Kenyatta ko igiye kuva mu bice yigaruriye

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba ari we muhuza mukuru mu biganiro byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo yagiranye ibiganiro n'abayobozi ba M23. Kenyatta yahuye n'abayobozi ba M23 (Photo: The East African) Abayobozi b'uyu mutwe bahuye n'umuhuza mu biganiro by'amaho barimo Perezida w'umutwe wa M23, Umuyobozi w'ishami rya politike ndetse n'ishami rya gisirikare. Itangazo umuryango wa Afurika y'uburasirazuba, EAC, yasohoye ku mugoroba wo kuwa kane, risobanura […]

todayJanuary 13, 2023 65

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%