Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba ari we muhuza mukuru mu biganiro byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba M23.
Kenyatta yahuye n’abayobozi ba M23 (Photo: The East African)
Abayobozi b’uyu mutwe bahuye n’umuhuza mu biganiro by’amaho barimo Perezida w’umutwe wa M23, Umuyobozi w’ishami rya politike ndetse n’ishami rya gisirikare.
Itangazo umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, EAC, yasohoye ku mugoroba wo kuwa kane, risobanura ko ibiganiro hagati y’abayobozi ba M23 na Kenyatta byari bigamije kurebera hamwe uburyo amahoro yaboneka muri Kongo, cyane cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu no muri Kivu ya Ruguru.
M23 mu byo yiyemeje, harimo kuva mu birindiro irimo no kwubahiriza agahenge EAC isaba. Uwo mutwe urwanya ubutegetsi bwa Kongo wiyemeje kwubaha no gukorana n’ingabo za EAC, zigenzura bimwe mu birindiro M23 imaze kuvamo.
Ingingo y’uko abarwanyi ba M23 bava mu birindiro byabo yafatiwe mu nama ku kibazo cy’umutekano wa Kongo, yahuje bamwe mu bayobozi ba EAC i Bujumbura mu Burundi mu Ugushyingo 2022.
Muri ibyo biganiro hagati y’umuhuza mukuru mu bibazo bya Kongo, Perezida Kenyatta, n’abayobozi ba M23, izo mpande zemeranyije ko kuva mu birindiro kw’abarwanyi ba M23 bizasuzumwa n’ingabo za EAC zoherejwe muri Kongo hamwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR).
Itangazo rya EAC risobanura ko izo mpande ebyiri zizasuzuma ko M23 yavuye mu birindiro byabo mu rwego rwo gucyura impunzi n’abavanywe mu byabo.
Abayobozi ba M23 muri ibyo biganiro, basabye bakomeje Uhuru Kenyatta gukora ibishoboka byose kugirango agahinda n’umubabaro Abanyekongo bamazemo igihe kirekire birangire Ku bwa M23, ibi ngo byazagarura amahoro no kubahiriza uburenganzira bw’abaturage ba Kongo bose.
Itangazo rya EAC rikomeza rigira riti:” Abayobozi ba M23 basabye kandi Kenyatta gusaba imitwe y’abanyamahanga yose irwanira ku butaka bwa Kongo gushyira intwaro hasi, inahagarike ibitero igaba kuri M23, kandi yemere ibiganiro biciye mu mahoro.”
Ijwi ry’Amerika ritangaza ko M23 mu bindi yasabye, ni uko amagambo yose y’Urwango ahagarara.
Abari muri iyo nama, bemeranyije ko mu byumweru bine bishize umutekano wo muri Kivu ya Ruguru wateye intambwe, aho urugero ari abaturage bari barahunze batangiye guhunguka.
Post comments (0)