Inkuru Nyamukuru

Abiga mu ishuri rikuru rya Gisirikare bamuritse imico y’ibihugu byabo

todayJanuary 14, 2023 64

Background
share close

Ingabo 48 zo mu rwego rwa Ofisiye zituruka mu bihugu 11 byo muri Afurika, ziga mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, zamuritse imico y’ibihugu byabo.

Imitekere y’u Rwanda yanyuze benshi

Ni umuhango ngarukamwaka w’ababyeshuri bagize icyiciro cya 11 mu ishuri rikuru rya Gisirikare, wabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2022, witabirwa n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, imiryango y’abo banyeshuri n’amatorero anyuranye.

Muri ibyo birori, izo ngabo zahawe umwanya wo kumurika ibigize umuco w’ibihugu byabo, haba mu mirire, mu myidagaduro, mu bugeni, mu busabane no mu myambarire, aho bitabujije n’abagabo kwambara ijipo, bitewe n’imico y’ibihugu.

Nyuma yo kumurika ibigize umuco w’ibihugu byabo, bamwe muribo bagaragaje imbamutima zabo muri ibyo birori, bavuga ko kumurika umuco hari icyo bibasigiye mu kurushaho kunoza akazi kabo.

Umuco wa Botswana washimishije benshi

Lt Col Rafael Rwakarengwa wo mu Ngabo z’u Rwanda, yagize ati “Mu buzima busanzwe, umuco ni kimwe mu bigize umuntu, iyo ugize amahirwe ukamenya umuco w’igihugu cyawe ukongeraho indi yo mu bindi bihugu biragufasha”.

Ati “Urugero nka hano hari ibihugu 11 byagaragaje imico yabyo, mu kazi k’Ingabo nka RDF ko kugarura amahoro hirya no hino mu mahanga biradufasha kumenya icyo umuntu akunda, icyo yanga, uko yitwara bidufasha mu kazi kacu ka Gisirikare. Ibi bitanga umusaruro bitari hano gusa mu myigire yacu, n’ahandi mu kazi dukora, ariko mu myigire nk’ubungubu hafi ya twese twamenye uburyo buri gihugu bakunda, uko babyina, uko baramukanya, ni uburyo bwiza bwo kubana neza no kunoza akazi”.

Lt Col Susan Oruni Lakot waturutse muri Uganda, ati “Twabonye ubwiza bw’u Rwanda, cyane cyane hano mu ishuri rikuru rya Gisirikare hari ubuhehere kubera ibiti, tumeze neza cyane, u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi igihumbi, nka kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’ibirasirazuba, duteraniye hano nk’ingabo zo mu bihugu 11, tugaragaza imico y’ibihugu byacu nk’ikimenyetso cyo kwimakaza ubunyafurika (Panafricanisme). Iyi kosi irushijeho kutwereka ko Afurika dukomeje gushyirahamwe twubaka ubumwe bwacu”.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye

Lt Gen Mubalakah Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, yagarutse ku mpamvu zo kumurika umuco kw’Ingabo ziga mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, avuga ko ari umwanya mwiza ufasha abanyeshuri kumenyana no gususuruka mu mico inyuranye.

Uwo muyobozi kandi, yavuze ko umunsi wo kumurika umuco ari igisubizo ku bufatanye n’imikoranire myiza y’Ingabo, aho bigaragaza isano zifitanye n’abaturage, ukaba n’umwanya wo guhuza ibitekerezo, gukorera hamwe nk’abantu baturutse mu bihugu 11 bitandukanye.

Ni ibirori byasusurukijwe n’itorero Inganzongari ryo mu Rwanda, ndetse n’itorero Amakusi ryo muri Uganda.

Ingabo ziga mu ishuri rya Gisirikare zigizwe n’abasirikare bakuru kuva ku ipeti rya Major kugeza kuri Lieutenant Colonel, bo mu bihugu 11 aribyo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Botswana, Zambia, Malawi, Senegal, Nigeria Sudan y’Epfo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Barahamya ko ikibuga cy’indege kizagabanya ubushomeri

Mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera irimbanyije, biteganyijwe ko abagenzi barenga Miliyoni 7 ku mwaka, aribo bazajya bakinyuraho igihe kizaba gitangiye gukoreshwa, ayo mahirwe Abanyabugesera bagahamya ko atanga akazi gatandukanye bityo ubushomeri bukagabanuka. Ikibuga cy’indege cya Bugesera cyitezweho inyungu nyinshi Ibi ni amahirwe akomeye ku Banyarwanda by’umwihariko abatuye mu Karere ka Bugesera, kubera ko bizabafasha mu bikorwa bitandukanye, bizabahindurira imibereho bitewe n’iterambere bazaba begerejwe. N’ubwo abagenzi […]

todayJanuary 14, 2023 102

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%