Ibi ni amahirwe akomeye ku Banyarwanda by’umwihariko abatuye mu Karere ka Bugesera, kubera ko bizabafasha mu bikorwa bitandukanye, bizabahindurira imibereho bitewe n’iterambere bazaba begerejwe.
N’ubwo abagenzi Miliyoni 7 atari ko bose bazaba baje mu Rwanda, kuko abenshi bazajya banyura kuri icyo kibuga cy’indege mpuzamahanga, kugira ngo babone uko bakomeza, ariko byibuze 15% byabo n’abzasura u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko mu gihe ikibuga cy’indege kizaba gitangiye gukoreshwa, kizajya kinyuraho byibuze abagenzi hafi ibihumbi 600 ku kwezi, bangana n’abagera hafi ibihumbi 20 ku munsi.
Iyo ufashe 15% by’abagenzi bazaba baje gusura u Rwanda, usanga byibuze mu Karere ka Bugesera hazajya hanyura abarenga ibihumbi 3 ku munsi, bazakenera amacumbi, kurya, kwidagadura n’ibindi byinshi bikurura bamukerarugendo.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, ako karere kazaba gatuwe n’abarenga ibihumbi 800, umubare ukubye kabiri abagatuye uyu munsi, ari naho ahera abasaba gutangira kubyaza ayo mahirwe umusaruro.
Ati “Abantu bagenda muri izo ndege bakenera amafunguro, bazarya inyama zavuye mu Rwanda kandi zizava muri Gako Beef, isoko rizatugeraho byanga bikunze, iryo soko rero turitekerezeho, ntabwo bazarya inyama gusa bazakenera n’imboga. Uramutse uzihinga neza wegereye ikibuga cy’indege, uwazivana mu kandi karere, mwazihinze kimwe zifite ubwiza bungana, bagura izawe w’i Bugesera kubera ko kuba uhegereye wagurisha igiciro uwavuye ahandi atagurisha”.
Akomeza agira ati “Ayo yose ni amahirwe dufite, kubera ko hazaba harimo imirimo myinshi cyane, yakira abo bantu, kubatwaza ibikapu, kubayobora, kubatwara mu modoka, abahakora isuku, ndavuga imirimo yoroheje itadusaba kuba twarabyigiye cyane, bazaba bakeneye amacumbi, utubare n’ibindi byinshi”.
Abatuye ako karere bavuga ko biteguye neza kuzabyaza ayo mahirwe umusaruro, kuko hari n’abatangiye kuyasogongeraho mu mirimo yo kubaka ikibuga cy’indege.
Umucuruzi witwa Jean Claude Bangambiki wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko mu byo barimo kwitegura gukora harimo kubaka inzu zijyanye n’igihe, zizashobora gucumbikira ndetse zikanatanga serivisi zitandukanye kuri ba mukerarugendo.
Ati “Icyo tuzakoresha ni sisiteme ya banki tukubaka inzu zigezweho, kubera ko niba tugize iterambere nk’iryo, nkatwe Abanyabugesera numva tutava ku mihanda ngo tujye inyuma, ahubwo twaza tukubaka nk’abandi bose, niyo ntego yacu kandi amabanki arabitwizeza ko azabidufashamo. Icyo twizeye ni uko ikibuga nicyuzura, twiteguye ko ubushomeri buzagabanuka cyane mu rubyiruko, kubera ko bazahabona akazi cyane, turitegura ko tuzagira amafaranga, kuko ibyo umuntu azakora byose bizagenda”.
Post comments (0)