Indirimbo ya Shakira ivuga ko uwahoze ari umugabo we Gerard Piqué yamucaga inyuma yaciye umuhigo kuri YouTube.
Video y’indirimbo ‘Out of Your League’ yarebwe inshuro zirenga miliyoni 63 nyuma y’amasaha 24 ishyizweho, bituma iba indirimbo ya mbere yo muri Amerika y’Epfo irebwe cyane mu gihe kingana gutyo.
Mu 2022 Shakira w’imyaka 45 yatandukanye na Piqué, 35, wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona nyuma y’imyaka irenga 10 babana. Aba bombi bafitanye abana babiri.
Iyi ndirimbo y’iminota ine niyo ya mbere ya Shakira yakozwe na DJ Bizarrap wo muri Argentine, yatumye ashyira ku rutonde rugufi rw’abo muri Amerika y’Epfo baciye imihigo kuri YouTube, barimo J Balvin, Luis Fonsi na Daddy Yankee.
Iyi ndirimbo siyo ya mbere yari ashyize hanze nyuma yo gutandukana na Gerard Piqué, kuko ije ikurikira iyitwa Monotonia yasohoye mu mezi atatu ashize.
Muri iyi ndirimbo nshya, Shakira aririmba iby’uko Piqué ubu ari kumwe n’umukobwa w’imyaka 23, ndetse akagereranya uko gukundana kwabo nko guhindura imodoka ya “Ferrari ugafata [Renault] Twingo” cyangwa isaha ya “Rolex iya Casio”.
Muri iyi ndirimbo kandi uyu muhanzikazi ukomoka muri Colombia anavuga ku bayobozi bo muri Espagne bamushinje ko yanyereje imisoro ya miliyoni 14€.
Muri iyo ndirimbo, Shakira asa n’uvuga ko Piqué yamutaye muri ibyo byose yarimo acamo.
Gerard Piqué ntabwo arasubiza kuri iyo ndirimbo, cyane ko amaze igihe yita ku bijyanye n’umushinga we mushya, yise King’s League.
Muri Kamena (6) ishize Piqué na Shakira basohoye itangazo ko batandukanye, bavuga ko bagiye kwita ku kurera abana babo Milan w’imyaka icyenda na Sasha w’imyaka irindwi.
U Burusiya bwatangaje ko ingabo za bwo zafashe umujyi wa Soledar uherereye mu burasirazuba bwa Ukraine. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, biramutse bibaye ari ukuri, yaba ari intsinzi idasanzwe y'u Burusiya nyuma y’amezi y’urugamba. Cyakora Ukraine nayo yavuze ko ingabo zayo zikomeje kurwana muri uwo mujyi. Ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters bitangaza ko bitabashije kumenya ukuri ku bibera i Soledar, umujyi muto uri ahacukurwa umunyu, umazemo iminsi ibitero by’u Burusiya. Abayobozi […]
Post comments (0)