Kuri uyu wa Gtanu tariki ya 13 Mutarama 2023, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, bwashyikirije Gakwaya William, umuturage wa Mpororo mu Gihugu cya Uganda, inka 39 yari yibwe zigafatirwa mu Rwanda.
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, saa munani n’igice z’amanywa, nibwo izi nka zafatiwe mu Mudugudu wa Kaburimbo, Akagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda ndetse n’abari bazifite babiri, Umunyarwanda n’Umugande batabwa muri yombi kubera amakuru yari yatanzwe n’abaturage.
Izi nka zahise zijyanwa ku biro by’Umurenge wa Gatunda, naho abari bazifite bafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatunda.
Hahise hatangira gushakishwa nyirazo kugira ngo azisubizwe, cyane ko amakuru yari yamenyekanye ko zibwe mu Gihugu cya Uganda.
Nyiri inka, Gakwaya William, yazishyikirijwe ku mupaka wa Buziba uko ari 39, akaba yashimye Leta y’u Rwanda kubera ko yongeye kubona inka ze kandi ari zose.
Yavuze ko bari bamwibye inka 40 ariko imwe ngo ikaba yaraguye mu mazi y’umugezi w’umuyanja utandukanye u Rwanda na Uganda ku gice cy’Umurenge wa Tabagwe na Rwempasha.
Mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kibangu haravugwa umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri cya GS Kibangu, watwikiwe ibikoresho byo mu nzu, hagakekwa umukobwa bivugwa ko bari bafitanye ubucuti. Amakuru atangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu Mukamutari Valerie, avuga ko ibyo byabaye mu ijoro ryo ku itariki 5 Mutarama 2023, ubwo uwo mwarimu yatahaga mu gitondo agasanga ibikoresho bye byahiriye mu nzu asanzwe acumbikamo. Kuri iyo tariki ngo uwo mwarimu […]
Post comments (0)