Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi n’ibicuruzwa bitemewe

todayJanuary 14, 2023 127

Background
share close

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama, mu Karere ka Ruhango hangirijwe mu ruhame ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe byafatiwe muri ako karere kuva muri Nzeri 2022.

Ibyangijwe birimo litiro 6,377 za Kanyanga, udupfunyika tw’urumogi 25, 000, amacupa 6,329 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, amacupa 158 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka Mukorogo, amacupa 4,980 y’imitobe (Jus) yarengeje igihe n’amasashe 460,000.

Ni mu gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Gataka, akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, gihuza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, ubushinjacyaha, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, abaturage batuye mu Murenge wa Ruhango n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu kigo  cya Lycée de Ruhango.

Mu ijambo yavuze mbere yo kwangiza ibyo biyobyabwenge n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, umuyobozi wungirije w’akarere ka Ruhango ushinzwe ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney yavuze ko kunywa ibiyobyabwenge bisa no kwiyahura ku bushake kuko byangiza mu mutwe bityo umuntu agasigara atakibasha gutekereza.

 Yagize ati: “Kunywa ibiyobyabwenge ni inzira uba utangiye yo kwiyahura ubishaka kuko uko bigenda bikwangiza mu mutwe ubwonko bugenda butakaza ubushobozi bwo gutekereza ari nako umubiri ugenda ucika intege bityo ugasigara ntacyo ubasha kwikorera.

Yashishikarije abaturage kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru y’abo bacyeka bose ko baba bacuruza cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge n’aho byaba biri hose.

Ati; “Duhurije hamwe imbaraga buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, byatuma turandura burundu ibiyobyabwenge kuko uretse no kwangiza ubuzima bw’urubyiruko ari zo mbaraga z’igihugu bimunga n’ubukungu bw’igihugu ntigitere imbere”.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire (Ag. DPC) mu Karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police (CIP) John Muhirwa yabasobanuriye ku moko y’ ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo avuga ko gushora imari mu bucuruzi bwabyo n’ibindi bicuruzwa bitemewe n’amategeko ari ukwihombya ubizi.

Yagize ati: “Ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose n’uburyo wagikoreshamo cyose byaba kukinywa nk’itabi, kucyitera mu maraso, kugihumeka cyangwa kugishyira mu biryo kigira ingaruka ku buzima bwawe. Gushora amafaranga mu gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe n’amategeko na byo ni ugushaka kwihombya no kwikururira ubukene tutaretse no gufungwa kuko ntawe uzabikora ngo bimuhire.

Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko guca ukubiri no gukoresha ibiyobyabwenge bagafasha Polisi n’izindi nzego z’ubuyobozi mu kubirandura batanga amakuru, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.

CIP Muhirwa yashishikarije abacuruzi kwirinda ubucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu gihugu kandi ibyo bafite byarengeje igihe bakihutira kubikura mu bindi batarabifatanwa.

Muhayimana Bosco, Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rw’akarere ka Ruhango, yavuze ko bamwe mu bafatiwe muri ubu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko bamaze kugezwa mu rukiko, yibutsa abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bitemewe, ibyarengeje igihe n’ibitujuje ubuziranenge n’ibihano amategeko ateganya biba bibategereje birimo n’igifungo cya burundu, abasaba kubyirinda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inka zari zibwe muri Uganda zasubijwe nyirazo

Kuri uyu wa Gtanu tariki ya 13 Mutarama 2023, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, bwashyikirije Gakwaya William, umuturage wa Mpororo mu Gihugu cya Uganda, inka 39 yari yibwe zigafatirwa mu Rwanda. Ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, saa munani n’igice z’amanywa, nibwo izi nka zafatiwe mu Mudugudu wa Kaburimbo, Akagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda ndetse n’abari bazifite babiri, Umunyarwanda n’Umugande batabwa muri yombi kubera amakuru […]

todayJanuary 14, 2023 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%