U Burusiya bwatangaje ko ingabo za bwo zafashe umujyi wa Soledar uherereye mu burasirazuba bwa Ukraine.
Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, biramutse bibaye ari ukuri, yaba ari intsinzi idasanzwe y’u Burusiya nyuma y’amezi y’urugamba. Cyakora Ukraine nayo yavuze ko ingabo zayo zikomeje kurwana muri uwo mujyi.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bitangaza ko bitabashije kumenya ukuri ku bibera i Soledar, umujyi muto uri ahacukurwa umunyu, umazemo iminsi ibitero by’u Burusiya.
Abayobozi ba Ukraine no mu burengerazuba bw’isi, babaye nk’abumvikanisha ko uwo mujyi udafite agaciro kanini, bavuga ko u Burusiya bwohereje abasirikare batabarika hamwe n’abacancuro mu mirwano idafite impamvu, aho impande zombi zatakaje abantu benshi.
Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya yavuze ko gufata Soledar byashobotse kubera ibisasu bidasiba guterwa ku ngabo za Ukraine yise umwanzi, igisirikare kirwanira mu kirere, za misile n’ibisasu biremerye by’ingabo zigize amatsinda y’u Burusiya.
Gufata uwo mujyi bishobora gutuma imihanda minini ya Ukraine inyuzwamo ibikoresho, ifungwa. Iyo mihanda ikaba yerekeza mu mujyi mugari wa Bakhmut.
Post comments (0)