Urukiko mpanabyaha rw’i Manhattan, mu mujyi wa New York, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rwahanishije ikigo cy’ubucuruzi cya Donald Trump igihano cyo gutanga amadolari miliyoni imwe n’ibihumbi 610 kubera kutishyura imisoro.
Urukiko rwahamije “Trump Organization” ibyaha 17 byo kutishyura imisoro mu gihe cy’imyaka 15, gucura umugambi wo kutishyura imisoro no gukoresha impapuro mpimbano.
Trump Organization ni yo icunga ibigo by’ubucuruzi bya Trump byose, birimo amahoteli yo mu rwego rwo hejuru n’ibibuga by’umukino wa “golf”. Amadolari miliyoni imwe n’ibihumbi 610 ni cyo gihano kiri hejuru giteganyijwe n’amategeko. Abavoka ba Trump Organization bo bari basabye urukiko kutarenza miliyoni imwe n’igice.
Umucamanza akimara gutanga igihano, aba bavoka basabye kwishyura mu minsi 30 iri imbere, ni mugihe yabategetse kuba bishyuye mu minsi 14. Kuko Trump Organization ari ikigo, atari umuntu ku giti cye, ntishobora guhanishwa gufungwa. Uru rubanza kandi ntirureba Trump we, ubwe ku giti cye.
Trump Organization yatangaje ko “nta cyaha yakoze” kandi ko izajurira. Yemeza ko urubanza ari urwa politiki.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru kandi, uru rukiko rw’i Manhattan rwakatiye umugabo witwa Allen Weisselberg gufungwa amezi atanu. Weisselberg yabaye umuyobozi w’icungamari muri Trump Organization imyaka 50. Ni we wenyine, nk’umuntu ku giti cye, waregwaga muri uru rubanza. Yemeye icyaha, avuga ko ari we ubwe wakoraga ku buryo imisoro itishyurwa. Yahawe igihano cyoroheje kuko yemeye kuba n’umutangabuhamya mu rubanza rwa Trump Organization.
Kuri Trump ubwe, kugeza ubu umushinjacyaha mukuru wa leta ya New York, Letitia James, arimo aramukurikirana mu rukiko, amushinja ko abeshya ku mitungo ye no kuyobya amabanki. Arashaka ko urukiko rutegeka ko Trump n’abahungu be batatu kutazongera kuyobora ikigo cy’ubucuruzi icyo ari cyose muri New York no kubaca amadolari byibura miliyoni 250. Umucamanza yashyize urubanza mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.
Uretse ibyo, hejuru ya Trump hari n’andi maperereza arimo kumukorwaho, arimo gushaka guhindura ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020, uruhare yaba yaragize mu gitero abayoboke be bagabye ku itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021 ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, n’impapuro zirimo amabanga y’igihugu abashinjacyaha bafatiye iwe mu rugo rwe bwite rwitwa Mar-a-Lago, muri leta ya Florida, mu majyepfo y’igihugu.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, Trump yatangaje ko aziyamamariza na none amatora ya perezida wa Repubulika yo mu 2024.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama, mu Karere ka Ruhango hangirijwe mu ruhame ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe byafatiwe muri ako karere kuva muri Nzeri 2022. Ibyangijwe birimo litiro 6,377 za Kanyanga, udupfunyika tw’urumogi 25, 000, amacupa 6,329 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, amacupa 158 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka Mukorogo, amacupa 4,980 y’imitobe (Jus) yarengeje igihe n’amasashe 460,000. Ni mu gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Gataka, […]
Post comments (0)