Inkuru Nyamukuru

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bahuguye abo muri Sudani y’Epfo ku guhosha imyigaragambyo

todayJanuary 15, 2023 45

Background
share close

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) batanze amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano n’ubutabazi bw’ibanze ku bapolisi bo muri iki gihugu.

Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yatanzwe n’itsinda (RWAFPU 1-7) rikorera mu Ntara ya Upper-Nile mu Mujyi wa Malakal, yitabiriwe n’abapolisi b’iki gihugu 50 bakorera muri uwo Mujyi, yibanda ku moko n’imiterere y’imyigaragambyo, uburyo bwo kuyihosha no kugarura ituze muri rubanda n’amategeko agenga ikoreshwa ry’imbaraga mu gihe cyo guhosha iyo myigaragambyo, banakora imyitozo yo kuyihosha, aba nabo bakazahugura bagenzi babo baje bahagarariye.

Bahawe kandi amasomo ajyanye n’ubutabazi bw’ibanze aho bahuguwe uko wakwitabara cyangwa ugatabara mugenzi wawe byihuse mu gihe agize ikibazo cyo gukomereka, uko wakwihutira guhagarika kuva kw’amaraso no gufasha uwavunitse igufwa igihe bari mu kazi cyangwa n’ahandi.

Ubwo hasozwaga aya mahugurwa, umuyobozi w’itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Ngendahimana, yabwiye abapolisi bahawe amahugurwa ko kugira ngo inshingano z’itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi zigerweho neza bisaba ubufatanye na Polisi yo mu gihugu ndetse n’abaturage.

Yagize ati: “Inshingano zacu n’iza Polisi ya Sudani y’Epfo ntizitandukanye cyane kuko twese duhurira ku guharanira umutekano n’ituze ry’abaturage. Ni ngombwa rero ko habaho ubufatanye kugira ngo uwo mutekano ubashe kugerwaho ari nayo mpamvu muhabwa aya mahugurwa mu rwego rwo kugira ngo namwe mugire ubwo bumenyi buzabafasha kurushaho kunoza akazi no gukora kinyamwuga.”

Yavuze ko buri mupolisi agomba kuba azi uko bahosha imyigaragambyo, kurangwa n’indangagaciro z’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga mu rwego rwo kugira ngo abaturage bagirire Polisi icyizere bityo babashe gufatanya nayo mu bikorwa byo gucunga umutekano.

Yababwiye kandi ko hari imyigaragambyo yemewe mu gihe yasabiwe uburenganzira icyo gihe nabwo Polisi iba igomba kubacungira umutekano kugira ngo hatagira uhagirira ikibazo.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Malakal, Maj. Gen Chol Atem, yashimiye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ku masomo bahaye abapolisi bakorera muri uyu mujyi, yizeza kuzayashyira mu bikorwa no kuyageza ku bandi bapolisi.

Yagize ati: “Aya masomo ni inkingi ikomeye izafasha mu kazi kacu ko gucunga umutekano. Turabizeza ko abamaze guhugurwa bazagenda bayigisha bagenzi babo kugira ngo babe ku rwego rumwe kandi tuzahora tubakangurira kwiyibutsa kugira ngo turusheho kuzuza inshingano no gukora kinyamwuga kandi natwe tukaba tubizeza ko twiteguye gufatanya namwe aho muzadukenera.”

Pte Tereza Thomas, umwe mu bapolisikazi bahawe amahugurwa yavuze ko ashimishwije n’ubumenyi yungutse kuko no mu buzima busanzwe yayifashisha mu gukora ubutabazi bw’ibanze atabara uwahuye n’impanuka no guhosha imyigaragambyo aho ashobora gutanga umuburo cyangwa ubujyanama ku bigaragambya.

Itsinda rya RWAFPU1-7 rigizwe n’abapolisi 240, ni rimwe mu matsinda abiri y’abapolisi kuri ubu u Rwanda rufite mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Uretse akazi ko gucungira umutekano abaturage b’abasiviri bari mu nkambi, kurinda abakozi b’umuryango w’Abibumbye n’ibikoresho byabo no gufasha Polisi y’icyo gihugu kwiyubaka, bakora n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo umuganda, kuvura abaturage ku buntu, gutera ibiti, kubaka uturima tw’igikoni n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage ku buntu

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku barwayi 54. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, gikozwe n’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda rya ‘Rwanda Battle Group V and Rwanda Level II Hospital medical personnel’. Abaturage bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu ni abo mu mujyi wa Gobolo-Bria -Haute Kotto, uherereye mu burasirazuba bwa […]

todayJanuary 14, 2023 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%