Inkuru Nyamukuru

U Rwanda mu bihugu 50 bidasabwa visa yo kujya muri Iran

todayJanuary 15, 2023 92

Background
share close

Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Iran, rwasabye Guverinoma y’icyo gihugu gukuraho ibijyanye na visa ku bantu bifuza kukijyamo, baturuka mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi harimo n’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Minisiteri y’umuco, ubukerarugendo n’ubugeni, Ali-Asghar Shalbafian, yabwiye ikitwa ‘VisaGuide.World’, ko urwo rutonde rw’ibihugu 50 rwashyikirijwe Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, kugira ngo rwemezwe nyuma iyo gahunda ibe yatangira gushyirwa mu bikorwa.

Abaturage bazajya babona visa bageza muri Iran ni abaturuka mu Rwanda, Zimbabwe, Tuvalu, Togo, Timor-Leste, Syria, Somalia, Sierra Leone, Seychelles, Samoa, Qatar, Palau, Oman, Nepal, Mozambique, Mauritania, Maldives, Madagascar, Macao, Lebanon, Laos, Guinea-Bissau, Comoros, Cape Verde, Burundi, Bolivia ndetse na Azerbaijan.

Abasanzwe babona visa bageze muri Iran ni abaturuka muri Armenia, Cook Islands, Dominica, Georgia, Haiti, Iraq, Kazakhstan, Malaysia, Micronesia, Turkey ndetse na Venezuela.

Iyo gahunda yo kongera umubare w’ibihugu, abaturage babyo badasabwa Visa mbere yo kujya muri Iran, yitezweho kuzahura urwego rw’ubukerarugendo mpuzamahanga bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Mbere y’uko icyo cyorezo cyaduka ku Isi, urwego rw’ubukerarugendo muri Iran, rwari ku rwego rwiza, ku buryo icyo gihugu cyashoboraga kwakira abakerarugendo bagera kuri Miliyoni umunani ku mwaka.

Gusa, hari abashakashatsi bavuga ko na mbere gato y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka, ubukerarugendo bwa Iran bwari bufite ikibazo giterwa n’itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi, bivuga amakuru agamije gutera ubwoba ba mukerarugendo no kubabuza kugenda muri icyo gihugu.

Abayobozi ba Iran bo, ngo batangaza ko gahunda yo kwagura imikoranire n’ibindi bihugu bitazarangirira mu bukerarugendo gusa, ahubwo bizagera no mu bindi bice by’ubuzima, harimo ubuvuzi, ubuhinzi, ingufu, ikoranabuhanga, ubwubatsi n’ibindi.

U Rwanda, rutumiza muri Iran ibintu bitandukanye birimo amavuta, ibikoresho bikozwe mu ibumba (ceramic products), ibinyampeke n’ifarini, isukari, umunyu, ibikoresho byo mu nzu birimo intebe n’ameza, inkweto, amatapi, ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bahuguye abo muri Sudani y’Epfo ku guhosha imyigaragambyo

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama, abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) batanze amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano n’ubutabazi bw’ibanze ku bapolisi bo muri iki gihugu. Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yatanzwe n’itsinda (RWAFPU 1-7) rikorera mu Ntara ya Upper-Nile mu Mujyi wa Malakal, yitabiriwe n’abapolisi b'iki gihugu 50 bakorera muri uwo Mujyi, yibanda ku moko n’imiterere y’imyigaragambyo, uburyo […]

todayJanuary 15, 2023 45

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%