Umuryango w’abibumbye watangaje havumbuye ibyobo rusange byajugunywemo abantu benshi mu Ntara ya Ituri mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Rebubulika ya demokarasi ya Kongo.
Ikindi cyakuwemwo abagabo 7 mu ngo ziherereye ahitwa Mbogi. Ibyo byobo bibiri byavumbuwe biherereye ku birometero 30 mu burasirazuba bwa Bunia, mu ntara ya Ituri.
Umuvugizi wungirije w’umuryango w’abibumbye, Farhan Haq, yabwiye abanyamakuru i New York, ku wa gatatu ko imirambo yabonetse mu mva rusange mu midugudu ibiri yo mu ntara ya Ituri, hafi y’umupaka na Uganda.
Ingabo za Loni muri RDC zatangije ibikorwa byo gukaza umutekano muri ako karere nyuma yo kwakira amakuru y’ibitero ku basivile, byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa CODECO mu mpera z’icyumweru gishize.
Kuva mu Ukuboza 2022, MONUSCO imaze gutangaza abasivile bagera ku 195 bishwe n’abandi 68 bakomeretse. Hiyongeraho n’abandi 84 bashimuswe mu bikorwa bishinjwa umutwe wa CODECO n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Ibi bitero bishya byatumye Kandi imibare yabavuye mu byabo yiyongera ahabarurwa abarenga miliyoni 1.5 mu ntara ya Ituri. Byatumye kandi ibikorwa by’imiryango y’abagiraneza bigabanuka mu bice bikeneye imfashanyo.
Post comments (0)