Inkuru Nyamukuru

Afghanistan: Abarenga 70 bamaze guhitanwa n’ubukonje

todayJanuary 20, 2023 50

Background
share close

Abantu batari munsi ya 78 bahitanywe n’ubukonje muri Afghanistan, mu gihe igihugu kiri mu bihe by’ubukonje bukabije, bitigeze bibaho mu myaka irenga 10, nk’uko abayobozi baraye babivuze.

Abayobozi bavuze ko mu ntara 8 muri 34 zigize igihugu, habaruwe abantu bapfuye bazize imbeho. Ubukonje bukabije bubayeho mu myaka 15, aho igipimo cyo hasi cyabaye 34 kuri dogre Celsius munsi ya zeru. Ni ukuvuga ko ahantu hose hari amazi ahita ahinduka urubura. Ubwo bukonje bwibasiye Afuganistani mu gihe igihugu kiri mu bibazo by’ingutu bijyanye n’ubukungu.

Imiryango myinshi itanga imfashanyo, yabaye isubitse ibikorwa byayo muri ibi byumweru bishize, biturutse ku buyobozi bw’abatalibani, buvuga ko abakozi b’igitsina gore b’ibimiryango itegamiye kuri Leta, batagomba gukora. Byatumye iyo miryango itabasha gukomeza inyinshi muri gahunda zayo.

Abdullah Ahmadi, umuyobozi w’ibikorwa by’ubutabazi ku kigo gishinzwe ibibazo byihutirwa muri minisiteri y’ibiza, yavuze ko ibihe bizarushaho gukonja mu minsi mike iri imbere, bityo ko hakwiye gutekereza ku nfashanyo y’ubutabazi, ku bantu bagezweho ingaruka. Nk’uko VoA yabitangaje.

Ibiro bya Loni bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, mu cyumweru gishize byavuze ko inzitizi zishyirwa ku bakozi b’abagore zirimo kubangamira ibikorwa byo gutanga infashanyo.

Ibi bihe by’ubukonje byahitanye kandi amatungo agera mu 77,000 mu minsi 9 ishize. Hari ubwoba ko bizatuma ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa nacyo kirushaho gukomera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhamagaro ugomba guherekezwa n’amahugurwa ku bavugabutumwa

Rev. Dr Charles Mugisha washinze Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT), avuga ko bidahagije kandi nta kamaro byaba bifite kugira umuhamagaro ariko nta guhugurwa. Dr Charles Mugisha, umuyobozi wa ACT Rev. Mugisha, yavuze ko ari ngombwa ko umuntu ukora umurimo w’Imana aba yarahamagawe nayo, kuko aricyo cy’ingenzi, gusa ngo ntibihagije. Yagize ati "Ni ngombwa ko umuntu ukora umurimo w’Imana aba yarahamagawe nayo, ni cyo cya mbere, ariko burya abo […]

todayJanuary 20, 2023 135

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%