Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, yakiriwe mu ikipe ye nshya ya Al-Taawon Ajdabiyah SC, yamuguze muri Mutarama 2023 avuye muri AS Kigali.
Haruna Niyonzima na bamwe mu bari baje ku mwakira
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kane, yasangije abamukurikira amafoto ari guhabwa ikaze muri iyi kipe nshya agiye gukinira, yagize ati ni “Urugendo rushya”.
Tariki 31 Ukuboza 2022 nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko ishimira uwari kapiteni wayo, Haruna Niyonzima, imwifuriza amahirwe masa aho yerekeje muri Al-Taawon Ajdabiyah SC muri Libya.
Al-Taawon Ajdabiyah SC ni ikipe yashyinzwe mu 1960
Ikipe ya Al-Taawon Ajdabiyah SC kugeza ubu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya 2022-2023, ikinwa mu matsinda abiri, mu itsinda rya mbere irimo rigizwe n’amakipe 10 iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 12, aho ikipe ya mbere ya Al Ahly Benghazi iyirusha amanota ane kuko ifite 16.
Haruna Niyonzima yitezweho gufasha iyi kipe hagati mu kibuga, ahereye mu mikino yo kwishyura ya shampiyna y’icyiciro cya mbere muri Libya, kuko imikino ibanza yarangiye tariki 25 Ukuboza 2022, aho umukino w’umunsi wa cyenda ikipe ye nshya yanganyije na Al Tahaddy 0-0.
Haruna Niyonzima ari hamwe n’umwe mu bayobozi ba Al-Taawon Ajdabiyah SC
Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi Papa Faransisiko byitezwe ko mu mpera z’uku kwezi kwa mbere azagirira uruzinduko mu bihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Sudani y’Epfo. Pope Francis greets the crowd before celebrating Mass at the baseball stadium in Nagasaki, Japan, Nov. 24, 2019. (CNS photo/Paul Haring) See stories slugged POPE-JAPAN Nov. 23, 2019. Papa Faransisiko azasura Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kuva ku itariki ya 31 […]
Post comments (0)