Inkuru Nyamukuru

RIB yagaruje Amadolari 30,100 yari yibwe

todayJanuary 20, 2023 61

Background
share close

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Amadolari 30,100 uwari wibwe Amadolari 32,500, atabonetse 2400 akaba yari yamaze gukoreshwa n’uwayibye, yayaguzemo telefoni yo mu bwoko bwa I phone n’ibindi.

Amadolari yari yibwe yagarujwe

RIB ivuga ko yakiriye ikirego ku wa 12 Mutarama 2023, gitanzwe n’uwibwe ayo madolri utashatse ko amazina ye avugwa mu itangazamakuru.

RIB yahise itangira iperereza, hafatwa abantu babiri aribo Mustafa Jules na mushiki we Mutoni Cyinthia, bafatirwa mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gahengeri, Akagari ka Gihumuza, Umudugudu wa Gatare.

Bivugwa ko Mustafa amaze kwiba ayo madolari yahise ayaha mushiki we Mutoni ngo ayamuhishire, kuko bayasanze atabye mu rutoki.

Mustafa yari umukozi wo mu rugo rw’uwibwe ayo madorari aho yasobanuriye RIB ko yayibye ba nyirirugo badahari, kuri ubu akaba yemera icyaha agasaba imbabazi kuko ibyo bakoze ataribyo, n’ubwo uwo mugabo atari ubwa mbere yari yibye, kuko hari n’ikindi gihe yafashwe yibye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, avuga ko aba bakurikiranweho ibyaha bibiri ati: “bakurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo ubujura no guhisha ibintu bikomoka ku cyaha”.

Mustafa aramutse ahamijwe icyaha cy’ubujura yahanishwa gufungwa hagati y’umwaka cyangwa imyaka ibiri ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1 cyangwa 2, ariko kuko yibye amadolari ayakuye mu nzu, ibyo bishobora kuba impamvu nkomezacyaha, aho ibihano bishobora kwiyongera inshuro ebyiri bitewe n’uko urukiko ruzabigena.

Abakekwaho ubwo bujura bafatiwe i Rwamagana

Dr Murangira akomeza avuga ko Mutoni we, ukurikiranweho icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha, bihanwa n’ingingo ya 246 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, abihamijwe n’urukiko yafungwa hagati y’umwaka n’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 cyangwa 300.

Dr Murangira yageneye ubutumwa bushimira abaturage bo mu Murenge wa Gahengeri batanze amakuru n’ubufatanye bagaragaje, kugira ngo abo bantu bafatwe ndetse n’imyumvire myiza yo kudahishira icyaha.

Yasabye abantu kutajya babika amafaranga ahantu hadafite umutekano usesuye, ati “turasaba abantu kujya babika iby’agaciro ahantu hari umutekano, by’umwihariko hirindwa kugendana amafaranga mu ntoki. Kwirinda kwandarika, kutagira uburangare ndetse no kutagira ubuteganye buke”.

Dr Murangira yabwiye abibwira ko bakwiba ntibafatwe ko bibeshya kuko bitinde bitebuke, inzego zizajya zibafata kuko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera.

Yongeyeho ko inzego zibishinzwe zahagurukiye abantu muri iyi minsi bigize abatekamutwe, aho basaba abantu amafaranga ngo babakorere ibintu runaka, ukuba wabaha amafaranga make bakaguha menshi bagukubiye, rimwe na rimwe ugasanga n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe bibamamaza bitabizi ariko ngo babihagurukiye.

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Mbabazi yanyuzwe n’imishinga y’urubyiruko itanga ibisubizo ku iterambere

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, asanga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Karere ka Burera, hari intambwe ishimishije bakomeje gutera, mu kuvumbura no guhanga imishinga itanga ibisubizo by’iterambere; akarusaba gukomereza muri uwo murongo, bubakira ku bufatanye no kuzuzanya, kureba kure, kandi bagahanga udushya mu byo bakora, kuko bizabafasha kurushaho kwagura imishinga yabo. Minisitiri Mbabazi ubwo yasuraga uruganda rwa Kayitesi rutunganya kawunga Ibi Minisitiri Mbabazi, yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 18 Mutarama […]

todayJanuary 20, 2023 59

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%