Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda none tariki 19 Mutarama 2023, rivuga ko itewe impungenge n’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Mutarama 2023 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yahisemo kuvuga kuri bike mu bikubiye mu Itangazo rya Luanda ryo ku wa 23 Ugushyingo 2022.
Guverinoma ya DRC yirengagije nkana ibyemezo by’ingenzi by’inama yo mu Gushyingo kandi mu isozwa ry’iryo tangazo, ibyanditsemo bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda.
Imyigaragambyo yateguwe yo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yabereye i Goma no mu tundi duce twa DRC, ni kimwe mu bikorwa by’ingabo z’icyo gihugu, byo kwikura mu masezerano n’inzira by’amahoro bya Luanda na Nayirobi.
Iyi myigaragambyo ifite intego yo gusunikira izi ngabo kwivana mu gihugu, mu gihe amasezerano ya Luanda asaba gukomeza kohereza ingabo za EAC mu bice byagenwe.
Itangazo rya Luanda rikubiyemo ibyemezo birenze kuva mu birindiro k’umutwe umwe witwaje intwaro muri DRC.
Harimo gushyiraho uburyo bwo gusubirana uduce twari twarigaruriwe n’umutwe wa M23, bikozwe n’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, babifashijwemo na MONUSCO n’itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari.”
Guverinoma ya DRC yashyize umukono ku masezerano ya Luanda na Nairobi, nk’igihugu kirebwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, bityo igomba kwibanda ku kuyubahiriza uko yakabaye.
Kuyahungabanya cyangwa kureka kuyashyira mu bikorwa bigaragaza ko DRC yahisemo kwimika amakimbirane n’umutekano muke. Akarere k’Ibiyaga Bigari ntigakwiye gukomeza kwihanganira ingamba n’amasezerano by’amahoro bitagera ku ntego. Abaturage bacu bakwiye ibyiza.
Post comments (0)