Rev. Dr Charles Mugisha washinze Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT), avuga ko bidahagije kandi nta kamaro byaba bifite kugira umuhamagaro ariko nta guhugurwa.
Dr Charles Mugisha, umuyobozi wa ACT
Rev. Mugisha, yavuze ko ari ngombwa ko umuntu ukora umurimo w’Imana aba yarahamagawe nayo, kuko aricyo cy’ingenzi, gusa ngo ntibihagije.
Yagize ati “Ni ngombwa ko umuntu ukora umurimo w’Imana aba yarahamagawe nayo, ni cyo cya mbere, ariko burya abo Imana ihamagaye irabahugura, kandi Imana igakoresha abandi bakozi bayo guhugura abandi”.
Dr Charles, yakomeje avuga ko kugira umuhamagaro gusa bidahagije kuko biba ari ngombwa guhugurwa.
Ati “Umuhamagaro wonyine ntabwo uhagije, umuhamagaro ukeneye guhugurwa. Kandi no guhugurwa nta muhamagaro, nabyo nta kamaro.”
Pastor John Bosco Kanyangoga, Umushumba Mukuru wa Zion Temple Nyarutarama, akaba umunyeshuri muri Tewolojiya muri ACT, avuga ko kwiga tewolojiya byamufashije uburyo bwo gutegura inyigisho, ndetse no kwigisha udatwawe n’amarangamutima.
Ati “Urebye njyewe byanyigishije mu mitegurire y’inyigisho ngiye gutanga. Hari amakosa nakoze, ugasoma nk’ijambo bijyanye n’ibihe runaka urimo gucamo, ugasanga urigisha bijyanye n’amarangamutima ukabeshyera umwuka wera.”
Pastor John Bosco Kanyangoga
Liliane Nyirarukundo wize muyi iyi kaminuza ndetse akaba afite intego yo kuhakomereza na Master’s, yavuze ko yahisemo kujya kwiga tewolojiya kugira ngo amenye ukuri guherereye mu ijambo ry’Imana.
Ati “Muzamenya ukuri kandi nimukumeya kuzababatura, ni imwe mu mpamvu zatumye njya kwiga”.
Uretse abanyeshuri bahawe ikaze muri iyi Kaminuza, bahasanze bagenzi babo basaga 250 biga amasomo ya Tewolojiya kuva mu mwaka wa 2021 ubwo iri shuri ryemererwaga nka Kaminuza.
Biteganyijwe ko mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka abagera kuri 200 bazahabwa impamyabumenyi muri ACT, akaba ari bwo iyi kaminuza izatangira kohereza abanyeshuri bayo mu matorero nk’abashumba bahuguwe.
Kugeza ubu iri shuri ryigwamo n’abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria, Gabon, Angola n’ahandi.
Ubusanzwe gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda isaba ko Abapasiteri bose bakwiye kwiga tewolojiya, kugira ngo bajye babwiriza ibyo bafiteho ubumenyi.
Umuhamagaro ugomba guherekezwa n’amahugurwa ku bavugabutumwa
Iby’ubwo butumwa byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, ubwo abarimu n’abanyeshuri biga Tewolojiya muri ACT, bari bahuriye mu birori byo kwakira abanyeshuri bashya, umuhango wabereye muri New Life Bible Church, wakiriwemo abanyeshuri bagera kuri 20.
Post comments (0)