Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, rwakatiye Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ni umwanzuro wafashwe n’urukiko nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.
Bamporiki yafashe icyemezo cyo kujiririra iki gihano maze tariki 19 Ukuboza 2022, aburana mu bujurire ku byaha yahamijwe byo kwihesha ikintu cy’undi, hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert.
Bamporiki yaburanye yemera bimwe mu byaha yarezwe agasaba ko igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe cyasubikwa n’ihazabu ya miliyoni 60 yari yaciwe ikagabanywa.
Ubushinjacyaha icyo gihe bwagaragarije Urukiko ko ubusabe bwe nta shingiro bufite kuko igihano yahawe ari gito, ukurikije uburemere bw’icyaha yakoze.
Urukiko rusanga kuba yaratse Gatera miliyoni 10 Frw zo gufunguza umugore we na miliyoni 5 Frw yo gutuma afungura ibikorwa by’ubucuruzi bwe bituma ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Minisitiri w’Intebe we Polonye kuri uyu wa mbere yatangaje ko igihugu cye kirimo gufatanya n’ibihugu byiteguye kohereza muri Ukraine imodoka z’intambara zo mu bwoko bwa burende zakorewe mu Budage, n’ubwo u Budage butatanga ku mugaragaro uburenganzira bwo kubikora. MUNSTER, GERMANY - FEBRUARY 07: Two Leopard 2 A6 heavy battle tanks and a Puma infantry fighting vehicle of the Bundeswehr's 9th Panzer Training Brigade participate in a demonstration of capabilities during […]
Post comments (0)