Ikipe ya Everton yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Frank Lampard kubera kudatanga umusaruro.
Frank Lampard ntakiri umutoza wa Everton
Impamvu nyamukuru yo kwirukanwa k’umutoza Frank Lampard ishingiye ku musaruro utarashimishije abayobozi ba Everton ndetse byumwihariko nyuma yo gutsindwa na West Ham United ku wa Gatandatu ibitego 2-0.
Bivugwa ko Farhad Moshiri akaba ari we ufite umugabane munini muri Everton yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku byerekeye ku hazaza h’umutoza wayo Frank Lampard n’abashobora kuzasimbura uyu mwongereza wahoze ari umukinnyi mu kibuga hagati.
Lampard w’imyaka 44, yirukanywe yari amaze igihe kitageze ku mwaka dore ko yahawe akazi muri Mutarama 2022 asimbuye Rafael Benitez ubwo Everton yari ku mwanya wa 16, ayifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri (Championship).
Frank Lampard atandukanye na Everton ayisize ku mwanya wa 19 n’amanota 15 inganya na Southampton ya nyuma, ndetse mu mikino igera kuri 12 ya shampiyona y’u Bwongereza yarimaze gukina yatsinzwemo imikino icyenda. Asize kandi Everton mu bindi bikombe bikinirwa mu Bwongereza yaba Carabao Cup na FA Cup, yose yaramaze gusezererwa.
Post comments (0)