Inkuru Nyamukuru

IPRC Kigali: Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako abakobwa bararamo

todayJanuary 23, 2023 343

Background
share close

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, inkongi y’umuriro yibasiye ibyumba bibiri by’inyubako za IPRC Kigali, yangiza ibikoresho bitandukanye, cyane cyane aho abakobwa barara.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko bataramenya icyateye iyi nkongi, ariko bakeka ko yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi (circuit Electric).

CIP Twajamahoro Ati “Iyi nkongi yafashe icyumba kibikwamo ibintu muri IPRC Kigali, ikongeza n’ibyumba bibiri by’amacumbi abakobwa biga muri iki kigo bararamo, yangiza ibiryamirwa, mudasobwa, telefoni 3 z’ikigo, imyenda, utubati, ameza n’ibindi bikoresho byari muri iyi nyubako.

Abanyeshuri bari hafi babashije kurokora ibikoresho bike, ariko kubera ko umuriro wari ufite ubukana biba ngombwa ko bitabaza ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, riratabara umuriro urazima.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uganda: Abafana ba Arsenal batawe muri yombi bari kwishimira intsinzi kuri Manchester United

Abafana ba Arsenal bagera kuri batandatu batawe muri yombi mu mujyi wa Jinja muri Uganda nyuma yo gutegura ibirori byo kwishimira intsinzi ya Arsenal kuri Manchester United mu mukino wa shampiyona y'u Bwongereza Premier League. Abo bafana bari bambaye umwambaro utukura usanzwe wambarwa n’ikipe ya Arsenal banitwaje igikombe nk’ikimenyetso. Polisi ya Uganda yatangaje ko nta ruhushya bari bafite rwo gukora ibyo birori bifatwa nko guhungabanya umutuzo w’abanyagihugu. Arsenal yinjije igitego […]

todayJanuary 23, 2023 117

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%