Sosiyeti z’ubwikorezi bwo mu kirere muri Nigeria zavuze ko ingendo zo kuri uyu wa mbere zahagaritswe nyuma y’imyigaragambyo y’abakozi bo kubibuga by’indege batangiye imyigaragambyo bitazwi igihe izarangirira, basaba kongererwa umushahara.
Air Peace, sosiyete nini yo muri Nijeriya ndetse n’iya Dana Air, zavuze ko imyigaragambyo y’abakozi ba sosiyete ya Nigerian Aviation Handling Company (NAHCO), yatindije ingendo z’indege ariko ko zizeye ko ikibazo kizashakirwa umuti bidatinze.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Air Peace nk’uko Reuters yabitangaje, rivuga ko: “Imyigaragambyo yagize ingaruka ku bikorwa byose by’amasosiyete y’indege, byitabwaho na NAHCO”.
British Airways na Qatar Airways, amwe mu masosiyete y’indege y’amahanga, akorera ingendo nyinshi muri Nigeria, ntacyo yashatse kuvuga ubwo yasabwaga kugira icyo abivugaho.
Urugaga rw’abakozi n’urw’abakora muri serivise z’ubwikorezi bwo mu kirere muri Nigeria, mu cyumweru gishize banditse bamenyesha ko abanyamuryango babo bashobora kuzajya mu myigaragambyo guhera kuri uyu wa mbere. Ibi bikaba byashyiraga igitutu ku isosiyeti NAHCO, ngo ibahe umushashara uboneye.
Polisi y’u Rwanda n’iy’a Botswana zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano ku mpande zombi, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama. Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana; Deputy Commissioner of Police (DCP) Phemelo Ramakorwane, uri mu […]
Post comments (0)