Polisi y’u Rwanda n’iy’a Botswana zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano ku mpande zombi, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana; Deputy Commissioner of Police (DCP) Phemelo Ramakorwane, uri mu Rwanda n’itsinda ry’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zombi.
Aya masezerano akubiyemo ubufatanye ku mpande zombi mu bikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo; iterabwoba n’ibindi byaha bifitanye isano, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no guhanahana amakuru ajyanye n’ibikorwa by’abagizi ba nabi n’inzira bifashisha.
Mu bindi bikubiye mu masezerano harimo guhana amahugurwa, gusangira ubunararibonye n’integanyanyigisho z’amahugurwa, n’ibindi bikorwa bijyanye no kongerera ubushobozi abapolisi.
IGP Munyuza yavuze ko inama yabahuje n’amasezerano yashyizweho umukono bishingiye ku mubano w’ubucuti w’indashyikirwa hagati y’ibihugu byombi biyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Nyakubahwa Perezida Mokgweetsi Masisi.
Yakomeje agira ati: “Ibibazo by’umutekano muri iki gihe nk’iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bimunga ubukungu n’ibindi, bishobora gukemurwa neza iyo dufatanyije mu guhana amakuru no gusangizanya ubunararibonye.”
Yongeyeho ko muri iki gihe hagenda hagaragara ibibazo by’umutekano birimo ibitero by’iterabwoba nk’ibya Cabo Delgado muri Mozambique, ibitero bya ADF mu majyaruguru ya Kivu, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Al-Shabaab muri Somaliya n’indi mitwe y’iterabwoba ikorera mu karere ndetse no ku mugabane.
Ati: “Ibihugu byacu byombi bikomeje kugira uruhare runini mu kubungabunga amahoro n’umutekano i Cabo Delgado, uyu ni umwanya mwiza wo kuganira ku buryo bunoze dushobora gufatanya kurushaho mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.”
Binyuze mu bufatanye bushingiye ku masezerano yashyizweho umukono, IGP Munyuza yavuze ko inzego za Polisi zombi zizungukira byinshi mu gushyiraho imiyoboro y’itumanaho kugira ngo habeho ubufatanye bunoze mu ngeri zitandukanye, zirimo n’amahugurwa.
DCP Ramakorwane mu ijambo rye, yagaragaje ko gushaka gushimangira ubufatanye basanzwe bafitanye na Polisi y’u Rwanda byabaye ngombwa cyane by’umwihariko ko haje ikoranabuhanga ryatumye ibibazo by’umutekano bigenda byiyongera kandi bigoye no kubikemura.
Yashimye kandi ubwitange n’umusanzu utagereranywa w’u Rwanda na Botswana, binyuze mu nzego za Polisi mu bikorwa bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano ku isi.
Yashimangiye ko yiyemeje gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mamasezerano, ku nyungu z’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, DCP Ramakorwane azanasura ibigo bya Polisi bitangirwamo amahugurwa n’amwe mu mashami ya Polisi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Post comments (0)