Abafana ba Arsenal bagera kuri batandatu batawe muri yombi mu mujyi wa Jinja muri Uganda nyuma yo gutegura ibirori byo kwishimira intsinzi ya Arsenal kuri Manchester United mu mukino wa shampiyona y’u Bwongereza Premier League.
Abo bafana bari bambaye umwambaro utukura usanzwe wambarwa n’ikipe ya Arsenal banitwaje igikombe nk’ikimenyetso.
Polisi ya Uganda yatangaje ko nta ruhushya bari bafite rwo gukora ibyo birori bifatwa nko guhungabanya umutuzo w’abanyagihugu.
Arsenal yinjije igitego cy’intsinzi mu bitego 3-2 yatsindaga mukeba wayo Manchester United ku munota wanyuma w’umukino wabaye ku cyumweru.
Abo bafana ba Arsenal bari mu karasisi kari gaherekejwe n’imodoka eshanu mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo batabwaga muri yombi. Ndetse umwe muri bo yari yitwaje igikombe bari baguze mu iduka ry’aho hafi.
Umufana wa Arsenal Baker Kasule waganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Uganda, Daily Monitor, yavuze ko batazi icyo bazize kuko barimo bishimira intsinzi yabo kuri mukeba wabo Manchester United.
Umuyobozi wa polisi muri ako karere akaba kandi ari n’umufana wa Arsenal, yabwiye BBC ko atazi icyo abo bafana baregwa, ariko avuga ko nanone atazi icyo abo bafana barimo bishimira nyamara shampiyona igeze hagati.
Mubi yaboneyeho kwamagana amakuru yavugaga ko aba bataw muri yombi bitewe no kuba ari abareanashyaka b’ishyaka ritavuga rumwe na leta, naryo rifite ibirango bitukura.
Post comments (0)