Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda baba muri USA bifurizanyije umwaka mushya

todayJanuary 24, 2023 69

Background
share close

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’inshuti zabo, ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, bateraniye i Washington D.C mu birori byo kwizihiza no kwifurizanya umwaka mushya.

Ibi birori byabaye umwanya wo kuzirikana ku butumwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda bose abifuriza umwaka mushya muhire wa 2023, kwishimira ibyagezweho ndetse n’intego zo kujya imbere biyemeje.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ku ipfundo rikomeye riri hagati y’u Rwanda na USA, ndetse agaruka no ku ruhare rukomeye umuryango w’Abanyarwanda ugira hagati y’ibihugu byombi.

Yagaragaje kandi uruhare Abanyarwanda bakomeje kugira mu guteza imbere Igihugu cyabo, ndetse abashishikariza gukomeza guhuza imbaraga no kuba hafi y’Igihugu cyabo kugira ngo bakomeze kugishyigikira.

Ambasaderi Mukantabana yashimye inkunga ikomeye n’ubwitange inshuti z’u Rwanda zigira mu iterambere ryarwo, aboneraho gusaba Abanyarwanda baba muri USA guharanira kuba indashyikirwa mu byo bakora byose.

Cathy Rwivanga, uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda baba i Washington D.C, yasobanuye bimwe mu bikorwa uyu muryango wakoze mu bihe byatambutse, ndetse n’ibyo bateganya kugeraho muri uyu mwaka. Yanasabye abanyamuryango kurushaho kongera ubuvugizi, kubaka umubano n’ubufatanye kugira ngo ishema ry’u Rwanda rigerweho.

Yagize ati “Mureke tujye kuba abavugizi n’intumwa z’u Rwanda, dutsure umubano, dukorane, dufatanye, imbaraga zacu twese hamwe zizatuma u Rwanda rugera ku ntera twese dushobora kwishimira.”

Ibirori byo kwizihiza umwaka mushya, byitabiriwe n’abadipolomate batandukanye ndetse n’itangazamakuru rikorera i Washington D.C.

Ibi birori kandi byari umwanya w’ibyishimo ndetse no kwerekana umuco w’u Rwanda, binyuze mu ndirimbo n’imbyino gakondo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Prof. Mbanda azibukirwa ku mirimo yakoreye igihugu – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Prof. Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora witabye Imana tariki ya 13 z'uku kwezi, avuga ko azahora yibukirwa ku mirimo yakoreye igihugu. Ku wa Mbere nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubiri wa Prof. Mbanda, umuhango wabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda.      Mu butumwa bwe, Perezida wa Repubulika n’Umuryango we bavuze ko Prof. Kalisa Mbanda […]

todayJanuary 24, 2023 97

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%