Inkuru Nyamukuru

Amerika: Urukiko rwatesheje agaciro ibirego by’uko u Rwanda rwashimuse Rusesabagina

todayJanuary 24, 2023 206

Background
share close

Umucamanza wo mu rukiko rwa Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe zA Amerika, yatesheje agaciro ibirego by’uko u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina, wamenyekanye cyane kubera Filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’.

Paul Rusesabagina

Icyemezo cy’umucamanza cyatangajwe ku wa 23 Mutarama 2023, aho cyaje cyunga mu byakomeje kuvugwa na Guverinoma y’u Rwanda, ko rutigeze rushimuta Rusesabagina ubu ufungiye mu igororero mu Rwanda, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutera inkunga umutwe w’iterabwabo wahitanye ubuzima bw’abaturage mu Rwanda, ukangiza n’imitungo myinshi hagati y’umwaka wa 2018-2020. Ubu yahawe igihano cyo gufungwa imyaka 25.

Nyuma y’uko Rusesabagina afashwe muri Kanama 2020, we n’umuryango we batanze ikirego muri Gashyantare 2022. Gusa, ku Mbere tariki 23 Mutarama 2023, Umucamanza wo ku rwego rw’Akarere muri Amerika , ‘the U.S. District Judge’ witwa Richard J. Leon, yavuze ko icyo kirego uko cyatanzwe n’uburyo cyasobanuwemo bitamunyuze.

Yagize ati “Icyo kirego nticyemewe bitewe n’ubudahangarwa bw’Igihugu cy’amahanga, n’ubudahangarwa bw’Umukuru w’Igihugu”.

Uhagarariye Rusesabagina mu mategeko, Steven R. Perles, yavuze ko umukiriya we, yatwawe n’inzego z’umutekano ku ngufu, zikamushimuta zikamujyana mu Rwanda, zikamukorera iyicarubozo, nyuma ngo akanafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko ibyo nabyo Umucamanza Leon yavuze ko nta shingiro bifite.

Rusesabagina yasabye indishyi za Miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika, ariko abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe waterwaga inkunga na Rusesabagina bagera kuri 90, bo mu turere twa Nyaruguru, Rusizi na Nyamagabe, batanze ikirego basaba indishyi ya Miliyari 1.6 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abo bagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa by’iterabwoba kandi, bajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, bavuga ko yagombye guhabwa igihano kiremereye kurushaho kubera ingaruka zatewe n’umutwe yeteraga inkunga, waje kugaba ibitero ku Banyarwanda ku butaka bw’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Meddy yagaragaje isura y’umwana we

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy yashyize ifoto ateruye Umwana we w'imfura. Iyi foto ikimara kujya hanze yishimiwe nabatari bake basanzwe bakurikira uyu muhanzi, bagaragaza ko bishimiye kubona uyu mwana. Tariki 22 Werurwe 2022 nibwo Ngabo Medard Jobert (Meddy) na Mimi Mehfra bibarutse umwana w’umukobwa. Myla Ngabo niyo mazina uyu mwana w'umukobwa akaba imfura ya Meddy yiswe. Muri Gicurasi 2021 […]

todayJanuary 24, 2023 319

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%