Inkuru Nyamukuru

Bamporiki afungiye i Mageragere

todayJanuary 24, 2023 57

Background
share close

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yamaze kugezwa mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere, aho agiye kurangiriza igihano cye.

Bamporiki yagejejwe i Mageragere

Ibyo byemejwe n’Umuvugize wa RIB, Dr Murangira B Thierry aganira na RBA, aho yahamije ko Bamporiki yaraye ashyikirijwe Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ubu akaba afungiye i Mageragere, nyuma y’aho Urukiko rumukatiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 30Frw.

Bamporiki yahawe icyo gihano nyuma y’aho Urukiko rumuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, akaba yari yarahawe igihano cyo gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60Frw ariko ahita ajurira.

Kuva iperereza ryatangira ku byaha Bamporiki yaregwaga, ku itariki 5 Gicurasi 2022, ndetse no mu gihe cy’urubanza, yari afungiye iwe mu rugo, akaba yajyanywe i Mageragere ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mali: Bizihije isabukuru ya RPF-Inkotanyi, basabwa gukomeza gusigasira Ubumwe

Ku wa 21 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti zabo batuye muri Mali, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze uvutse, mu birori byabereye kuri Centre International des Conférences de Bamako (CICB), mu mujyi wa Bamako. Umuryango FPR-Inkotanyi muri Mali, Deo Mbuto, yagejeje ku bitabiriye iyo sabukuru amateka y’uwo Muryango mu gihugu cya Mali kuva mu myaka ya 1990. Mu bikorwa by’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva washingwa muri Mali, yavuze ko mbere ya […]

todayJanuary 24, 2023 66

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%