Inkuru Nyamukuru

Impunzi z’Abanyekongo zashyikirije Ambasade ziri mu Rwanda ibyifuzo byazo

todayJanuary 24, 2023 61

Background
share close

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, zazindukiye kuri za Ambasade zikorera mu Rwanda zitwaje ubutumwa bukubiyemo ibibazo zifite, zisaba amahanga kugira icyo abikoraho.

Bari bitwaje ubutumwa busaba amahanga kubavuganira

Nsengiyera John ni impunzi iba mu nkambi ya Kigeme mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko iki gikorwa bateguye cyo gushyikiriza Ambasade ibibazo bafite, bagamije gusaba ubuvugizi kugira ngo abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC babakemurire ikibazo bave mu buzima bw’ubuhunzi.

Nsengiyera avuga ko inyandiko bashyikirije Ambasade zirimo ibintu bitatu by’ingenzi, icya mbere ni amateka y’ikibazo cy’izi mpunzi zivuga ururimi rw’Ikinyarwanda, aho cyaturutse kuva kera, icya kabiri ni aho kigeze, icya gatatu ni ibyo izi mpunzi zisaba umuryango mpuzamahanga, ko wabafasha gusubira mu gihugu cyabo.

Ati “Mu by’ukuri tumaze imyaka 28 turi impunzi, icyatumye duhunga gikomeje kudukorera ibikorwa by’itotezwa no kutwica, ikindi ni uko iyo myaka yose tumaze hano mu Rwanda tutigeze tubona Leta ya Congo iza kutureba ndetse ngo inaducyure, ahubwo bavuga ko turi impunzi z’Abanyarwanda bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Uko kutwambura ubwenegihugu bwacu ntitubishaka”.

Yongeraho ko ibibazo byabo bitarangira Leta ya RDC n’umuryango mpuzamahanga batabigizemo uruhare.

Nsengiyera avuga ko ibibazo byabo byakomeye cyane kuva Abanyarwanda basize bakoze Jenoside mu Rwanda bahungiye muri RDC, bajyanye icengezamatwara mu benegihugu basanze, batangira kwica Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ikindi kibazo izi mpunzi zifite ni uko umuryango mpuzamahanga nta gitutu urimo gushyira kuri RDC, ngo yubahirize uburenganzira bwabo.

Turenge Biriko Prosper we avuga ko baje kuri za Ambasade kubera ubuzima bubi bw’akababaro babayemo bw’ubuhunzi, kandi bafite igihugu cyabo.

Turenge asanga abavuga ko atari Abakongomani ari abashimangira ingengabitekerezo ya FRDL, yo kwanga Abatutsi kugira ngo babatsembe bashireho burundu.

Bageze kuri Ambasade zinyuranye

Bimwe mu bikorwa bibi bikorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda harimo kubica, gufata ku ngufu abakobwa n’abagore ndetse no gusahura imitungo yabo.

Ati “Ndasaba umuryango mpuzamahanga n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, gusaba Leta ya Congo ikaduha agaciro nk’abenegihugu bayo, aho kutwirukana mu gihugu cyacu ahubwo bakagituzamo FDRL yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, ikaba ikomeje natwe kutwicira imiryango”.

Maniragaba Bosco yaturutse mu nkambi ya Nyabiheke mu kare ka Gatsibo, avuga ko mu kwezi k’Ukuboza muri 2022 bakoze urugendo rw’amahoro rwo kwamagana ubwicanyi bukorerwa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri RDC, babona ntacyakozwe.

Ubu rero bakaba bongeye kwegera za Ambasade kugira ngo babagaragarize akababaro bafite no kugira ngo babagezeho ibyifuzo byabo, babafashe gushyira igitutu kuri RDC ibareke basubire mu byabo bave mu buhinzi.

Izi mpunzi zasobanuye ibyo zisaba RD Congo

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

USA: Abantu 7 bishwe barashwe mu majyepfo ya San Fransisco

Abantu barindwi baraye bishwe n’umuntu wari witwaje intwaro mu bice bibiri bitandukanye harimo n'ahacururizwa amakamyo n’ibyuma byayo mu mujyi wa Half Moon Bay mu Majyepfo ya San Francisco. Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko ukekwa gukora ubwo bwicanyi, afite amamuko muri Aziya witwa Chunli Zhao, w'imyaka 67 akaba yari asanzwe atuye mu mujyi wa Half Moon Bay. Abayobozi bo mu karere ka San Mateo bavuga ko bane barasiwe aho bahunikira ingemwe, […]

todayJanuary 24, 2023 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%