Ku wa 21 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti zabo batuye muri Mali, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze uvutse, mu birori byabereye kuri Centre International des Conférences de Bamako (CICB), mu mujyi wa Bamako.
Umuryango FPR-Inkotanyi muri Mali, Deo Mbuto, yagejeje ku bitabiriye iyo sabukuru amateka y’uwo Muryango mu gihugu cya Mali kuva mu myaka ya 1990.
Mu bikorwa by’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva washingwa muri Mali, yavuze ko mbere ya 1994, Umuryango wibanze ku bukangurambaga bw’Abanyarwanda bari batuye muri Mali, ndeste no gukusanya inkunga y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990. Yasobanuye kandi ko FPR-Inkotanyi mu gihugu cya Mali igizwe n’abantu b’ingeri ebyiri, hari abahatuye kuva kera n’imiryango yabo, hakaba n’abahari kubera akazi.
Nyuma y’igihe kirekire abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Mali, bongeye kwisuganya bashyiraho inzego zihagaririye Umuryango mu kwezi kwa Kabiri 2022. Mu bisanzwe abanyamuryango bafatanyije n’abandi Banyarwanda batuye cyangwa bakora muri Mali, bagize uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta, harimo gushishikariza Abanyarwanda gukunda igihugu no kunga ubumwe, ndetse no gutanga inkunga muri gahunda zinyuranye zirimo Mituweli, Girinka, Cana Challenge n’izindi.
Mbuto yasabye kandi Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gukomeza gushyigikira gahunda zose z’Igihugu cyabo, gukomeza kunga ubumwe no gukorera hamwe, ndetse no gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bwa Diaspora mu bikorwa bisanzwe bihuza Abanyarwanda muri Mali.
Yasobanuye kandi ko Umuryango waciye mu bihe bikomeye, ariko ukabasha kubaka Igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Karabaranga, yibukije abanyamuryango ko FPR ko yubatse ubumwe bw’Abanyarwanda, akomeza abasaba gusigasira ubwo bumwe kuko ari wo musingi u Rwanda rwubakiyeho. Yasabye abanyamuryango kandi kwita ku rubyiruko kuko ariyo maboka y’Umuryango ejo hazaza.
Yashimiye Abanyamuryango uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego anabashishikariza gukomeza umurego, mu gushyigikira gahunda za Leta kandi bakomeza guharanira icyateza imbere Igihugu, bakanafatanya kurwanya abagambiriye gusenya ibyagezweho. Ambasaderi Karabaranaga yibukije ko ibi byiza u Rwanda rwagezeho, Abanyarwanda bagomba guhora bazirakana ko babikesha ubuyobozi bwiza bwa Chairman wa RPFNyakubahwa, Perezida Paul Kagame.
Ikipe ya Everton yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, yamaze gutandukana n'uwari umutoza wayo Frank Lampard kubera kudatanga umusaruro. Frank Lampard ntakiri umutoza wa Everton Impamvu nyamukuru yo kwirukanwa k'umutoza Frank Lampard ishingiye ku musaruro utarashimishije abayobozi ba Everton ndetse byumwihariko nyuma yo gutsindwa na West Ham United ku wa Gatandatu ibitego 2-0. Bivugwa ko Farhad Moshiri akaba ari we ufite umugabane munini muri Everton yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe […]
Post comments (0)