Inkuru Nyamukuru

Meddy yagaragaje isura y’umwana we

todayJanuary 24, 2023 319

Background
share close

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy yashyize ifoto ateruye Umwana we w’imfura.

Iyi foto ikimara kujya hanze yishimiwe nabatari bake basanzwe bakurikira uyu muhanzi, bagaragaza ko bishimiye kubona uyu mwana.

Tariki 22 Werurwe 2022 nibwo Ngabo Medard Jobert (Meddy) na Mimi Mehfra bibarutse umwana w’umukobwa.

Myla Ngabo niyo mazina uyu mwana w’umukobwa akaba imfura ya Meddy yiswe.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Meddy ndetse na Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia barushinze, nyuma y’igihe kinini bavugwa mu rukundo.

Ubwo biteguraga kwibatuka, Meddy nabwo yashyize Amafoto yerekana Mimi akuriwe

Aba bombi ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo The Ben wanaririmbiye abageni, King James, Miss Bahati Grace, K8 Kavuyo, Shaffy, , Adrien Misigaro n’abandi batandukanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%