Amategeko y’umurimo n’imyitwarire y’umukozi n’umukoresha mu kazi
http://www.ktradio.rw/wp-content/uploads/2023/01/20221103_192700_UBYUMVA-UTE.mp3
KT Radio Real Talk, Great Music
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy yashyize ifoto ateruye Umwana we w’imfura.
Iyi foto ikimara kujya hanze yishimiwe nabatari bake basanzwe bakurikira uyu muhanzi, bagaragaza ko bishimiye kubona uyu mwana.
Tariki 22 Werurwe 2022 nibwo Ngabo Medard Jobert (Meddy) na Mimi Mehfra bibarutse umwana w’umukobwa.
Myla Ngabo niyo mazina uyu mwana w’umukobwa akaba imfura ya Meddy yiswe.
Muri Gicurasi 2021 nibwo Meddy ndetse na Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia barushinze, nyuma y’igihe kinini bavugwa mu rukundo.
Aba bombi ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo The Ben wanaririmbiye abageni, King James, Miss Bahati Grace, K8 Kavuyo, Shaffy, , Adrien Misigaro n’abandi batandukanye.
Written by: KT Radio Team
http://www.ktradio.rw/wp-content/uploads/2023/01/20221103_192700_UBYUMVA-UTE.mp3
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)