Inkuru Nyamukuru

New Zealand: Jacinda Arden yagaragaye bwa nyuma mu mirimo ye nka Minisitiri w’Intebe

todayJanuary 24, 2023 36

Background
share close

Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle Zelande Jacinda Arden, yatangaje kuri uyu wa kabiri, ariwo wa nyuma we kuri uwo mwanya.

Jacinda Arden yagaragaye bwa nyuma mu mirimo ye nka Minisitiri w’Intebe ubwo yari mu mujyi wa Ratana uherereye hanze y’umurwa mukuru, Wellington, ari kumwe na Chris Hipkins, ari nawe uzamusimbura.

Uyu Hipkins ni we muyobozi mushya uherutse gutorerwa kuyobora ishyaka riri ku butegetsi muri Nouvelle Zelande.

Arden yatangarije abaturage mu cyumweru gishize ko azegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka irenga itanu. Yasobanuye nta mbaraga yumva agifite zo gukomeza gukorera igihugu kuri uwo mwanya.

Jacinda Arden yahakanye Kandi Amakuru yavugwaga ko ubwegure bwe bwaba bushingiye ku bantu bari mu mutwe y’intagondwa bamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga.

Yabwiye abanyamakuru ko atifuza ko hagira ufata mu buryo bubi umwanzuro we wo kwegura. Yatangaje ko abaturage bamweretse urukundo n’ubuntu ubwo yari mu nshingano ze.

Jacenda Arden, yabaye umugore wa kabiri wibarutse ayoboye igihugu mu mwaka w’i 2018. Uzamusimbura, Chris Hipkins, azarahirira inshingano ze kuri uyu wa gatatu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika: Urukiko rwatesheje agaciro ibirego by’uko u Rwanda rwashimuse Rusesabagina

Umucamanza wo mu rukiko rwa Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe zA Amerika, yatesheje agaciro ibirego by’uko u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina, wamenyekanye cyane kubera Filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’. Paul Rusesabagina Icyemezo cy’umucamanza cyatangajwe ku wa 23 Mutarama 2023, aho cyaje cyunga mu byakomeje kuvugwa na Guverinoma y’u Rwanda, ko rutigeze rushimuta Rusesabagina ubu ufungiye mu igororero mu Rwanda, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutera inkunga umutwe w’iterabwabo wahitanye ubuzima […]

todayJanuary 24, 2023 206

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%