Inkuru Nyamukuru

Prof. Mbanda azibukirwa ku mirimo yakoreye igihugu – Perezida Kagame

todayJanuary 24, 2023 101

Background
share close

Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Prof. Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora witabye Imana tariki ya 13 z’uku kwezi, avuga ko azahora yibukirwa ku mirimo yakoreye igihugu.

Ku wa Mbere nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubiri wa Prof. Mbanda, umuhango wabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda.     

Mu butumwa bwe, Perezida wa Repubulika n’Umuryango we bavuze ko Prof. Kalisa Mbanda azahora yibukirwa ku mirimo yakoreye igihugu baboneraho kwihanganisha abo mu muryango we.

Ubutumwa bwoherejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we bwasomwe na Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude.

Mu nyigisho ye Cardinal Kambanda yavuze ko urupfu rubabaza cyane cyane iyo rutwaye umuntu w’ingenzi kandi w’ingirakamaro nka Prof.Kalisa Mbanda.

Cardinal Kambanda avuga ko Prof Mbanda ukomoka ku Mugote i Remera y’Abaforongo muri Rulindo, atabarutse yari ayoboye Inama yo kubaka Kiliziya yaho, ndetse akavuga ko iyo paruwasi yari yaratinze kuzura kubera ubushobozi buke bw’abahatuye.

Yagize ati “Mbabwire ko mushimira by’umwihariko kuko ashoje ubuzima bwe yari ari mu gikorwa cyo kubaka Kiliziya ya Mugote, ni paruwasi imaze igihe yarananiranye, yari umujyanama ukomeye, ariko n’ubwo atashye itaruzura twari tumaze kuyisakara.”

Yaba inshuti ze ndetse n’abagize umuryango we barimo umugore we ndetse n’abana be bose bagarutse ku ndangagaciro zaranze Prof.Kalisa Mbanda, bavuga ko abasigiye umukoro wo kugerageza kugera ikirenge mu cye no kusa ikivi yatangiye.

Prof. Kalisa Mbanda yavukiye ahitwa Murambi mu Karere ka Rulindo kuwa 15 Nzeri mu 1947.

Yari aherutse gusoza manda ye nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Yitabye Imana kujya 13 z’uku kwezi azize uburwayi, asize umugore ndetse n’abana bane.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Impunzi z’Abanyekongo zashyikirije Ambasade ziri mu Rwanda ibyifuzo byazo

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, zazindukiye kuri za Ambasade zikorera mu Rwanda zitwaje ubutumwa bukubiyemo ibibazo zifite, zisaba amahanga kugira icyo abikoraho. Bari bitwaje ubutumwa busaba amahanga kubavuganira Nsengiyera John ni impunzi iba mu nkambi ya Kigeme mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko iki gikorwa bateguye cyo gushyikiriza Ambasade ibibazo bafite, bagamije gusaba ubuvugizi kugira ngo abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi […]

todayJanuary 24, 2023 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%