Inkuru Nyamukuru

USA: Abantu 7 bishwe barashwe mu majyepfo ya San Fransisco

todayJanuary 24, 2023 46

Background
share close

Abantu barindwi baraye bishwe n’umuntu wari witwaje intwaro mu bice bibiri bitandukanye harimo n’ahacururizwa amakamyo n’ibyuma byayo mu mujyi wa Half Moon Bay mu Majyepfo ya San Francisco.

Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko ukekwa gukora ubwo bwicanyi, afite amamuko muri Aziya witwa Chunli Zhao, w’imyaka 67 akaba yari asanzwe atuye mu mujyi wa Half Moon Bay.

Abayobozi bo mu karere ka San Mateo bavuga ko bane barasiwe aho bahunikira ingemwe, batatu nabo barasirwa ahacururizwa ibyuma by’amakamyo. Ntibiramenyekana niba ibyo bice bibiri byarasiwemo abo bantu byaba bifitaniye isano.

Umujyi wa Half Moon Bay, uherereye ku birometero 48 mu Majyepfo ya San Francisco.

Ubu bwicanyi buje bukurikira ubundi bwari bubaye mu masaha 48, aho inzego z’umutekano, zatangaje ko umuntu witwaje intwaro, yinjiye aho abantu barimo bizihiriza umwaka mushya w’Abashinwa mu Mujyi wa California, yica abantu 10, abandi 10 barakomereka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bamporiki afungiye i Mageragere

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yamaze kugezwa mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere, aho agiye kurangiriza igihano cye. Bamporiki yagejejwe i Mageragere Ibyo byemejwe n’Umuvugize wa RIB, Dr Murangira B Thierry aganira na RBA, aho yahamije ko Bamporiki yaraye ashyikirijwe Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ubu akaba afungiye i Mageragere, nyuma y’aho Urukiko rumukatiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya […]

todayJanuary 24, 2023 57

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%