Inkuru Nyamukuru

Abana 200 basabaga ubuhungiro mu Bwongereza baburiwe irengero

todayJanuary 25, 2023 45

Background
share close

Abana bagera Kuri 200 basabaga ubuhungiro mu Bwongereza barimo abafite hagati y’imyaka 16 baburiwe irengero muri hoteli bari bacumbikiwemo by’agateganyo.

Ibi byahise bizamura ibibazo bishya ku bijyanye n’uburyo Minisiteri Ishinzwe impunzi n’abimukira ikomeje kwitwara mu bihe iki gihugu cyaba cyakiriye impunzi n’abasaba ubuhungiro bashya.

Leta ya Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, isumbirijwe ku bibazo bibiri by’abimukira, aho bamwe bavuga ko yananiwe kurinda imbibi z’u Bwongereza zikomeje kuvogerwa n’abimukira bakoresheje amato matoya.

Abandi bavuga ko reta itarimo kwita uko bikwiye abagera mu gihugu mu buryo bukurikije amategeko.

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, Robert Jenrick, ku wa kabiri yahamagajwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko gusobanura ayo makuru y’abana baburiwe irengero.

Jenrick yavuze ko 88% y’abo bana baje baturuka mu gihugu cya Albaniya. Yavuze ko reta yakoze uko ishoboye mu kubarinda.

Imibare y’’abimukira bagera mu Bwongereza baciye mu nzira z’amazi yariyongereye mu myaka ibiri ishize. Imibare itangwa na reta yerekana ko abaturuka muri Albaniya ari bo bagize umubare munini w’abaca muri uwo muhora

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rurifuza ko Tanzania ijya muri gahunda ya Visa Imwe y’Ubukerarugendo muri EAC

Intumwa y’u Rwanda muri Tanzania, Major General Charles Karamba, ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro na Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Pindi Hazara Chana, baganira ku kamaro ka Visa imwe rukumbi ku bashaka gukora ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Single Tourist Visa). Minisitiri Pindi Hazara Chana na Amb Maj Gen Charles Karamba Visa Imwe y’Ubukerarugendo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ni gahunda igamije korohereza […]

todayJanuary 25, 2023 45

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%