U Rwanda rwatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 (saa kumi n’imwe n’iminota itatu), indege y’intambara ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yongeye kuvogera ikirere cyarwo, hanyuma iraraswa.
Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, byahise bisohora itangazo rihamya ko iyo ndege yinjiye mu Gihugu, kandi ingamba z’ubwirinzi zahise zishyirwa mu bikorwa.
Iri tangazo rigira riti “Uyu munsi saa 5:03 z’umugoroba, Sukhoi-25 ivuye muri DRC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu, ingamba z’ubwirinzi zafashwe, u Rwanda rwasabye DRC guhagarika ubu bushotoranyi.”
Abaturage babonye iyi ndege yinjira mu kirere cy’u Rwanda bayifata amashusho, aho igisasu cyarashwe gituruka ku butaka bw’u Rwanda, cyayihamije inyuma ku mababa igasubira i Goma.
Nyuma y’akanya gato ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’ibimodoka bya Kizimyamoto bibiri birimo kuzimya iyo ndege yari yatangiye gucumbaho ibirimi by’umuriro.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rutangaje ko indege ya Congo yaruvogereye, aho ubwa mbere yinjiye mu Gihugu igahagarara by’akanya gato ku kibuga cy’indege cy’i Rubavu, ku itariki 07 Ugushyingo 2022.
Ku nshuro ya kabiri iyo ndege bivugwa ko yinjiriye mu kirere cy’i Rubavu hejuru y’Ikiyaga cya Kivu, ku itariki 28 Ukuboza 2022.
U Rwanda ruvuga ko ibi bikorwa by’ubushotoranyi bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro ya Luanda.
Ubu bushotoranyi nk’uko Leta y’u Rwanda idasiba kubitangaza, buje nyuma y’amakuru avuga ko imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Congo (FARDC) yongeye kubura, bakaba biriwe barasanira ahitwa Kitchanga mu Karere ka Rutshuru.
Minisitiri w'Intebe wa Nouvelle Zelande Jacinda Arden, yatangaje kuri uyu wa kabiri, ariwo wa nyuma we kuri uwo mwanya. Jacinda Arden yagaragaye bwa nyuma mu mirimo ye nka Minisitiri w'Intebe ubwo yari mu mujyi wa Ratana uherereye hanze y’umurwa mukuru, Wellington, ari kumwe na Chris Hipkins, ari nawe uzamusimbura. Uyu Hipkins ni we muyobozi mushya uherutse gutorerwa kuyobora ishyaka riri ku butegetsi muri Nouvelle Zelande. Arden yatangarije abaturage mu cyumweru […]
Post comments (0)