Inkuru Nyamukuru

Justin Bieber yagurishije uburenganzira bihangano bye asaga miliyoni $200

todayJanuary 25, 2023 59

Background
share close

Justin Bieber yagurishije imigabane ku burenganzira ku ndirimbo ze na kompanyi yitwa Hipgnosis Songs Capital ku gaciro ka miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika.

Iyi kompanyi ubu nayo ifite uburenganzira ku ndirimbo za Justin Bieber zirimo n’izakunzwe cyane mu bihe bya vuba nka “Baby” na “Sorry”.

Bieber, usanzwe ufatwa nk’umwe mu bahanzi bagurishije ibihangano byabo kurusha abandi bose mu kinyejana cya 21, yiyongereye mu itsinda ry’abahanzi binjije amafaranga menshi mu bihangano byabo.

Ubu burenganzira iyi kompanyi ya Hipgnosis yabonye ku bihangano bya Justin Bieber, bivuze ko izajya yishyurwa igihe cyose indirimbo ziri muzo baguzeho uburenganzira zicurangiwe kumugaragaro.

Iyi kompanyi ibarirwa ishoramari rya miliyari imwe mu Madorali y’Amerika ihuriweho n’indi kompanyi ikomeye mu by’imari Blackstone hamwe na British Hipgnosis Song Management yaguze uburenganzira ku ndirimbo 290 za Bieber.

BBC yatangaje ko muri ubwo burenganzira harimo indirimbo zose Justin Bieber yasohoye mbere ya tariki 31 Ukuboza 2021 hamwe n’uburenganzira bwe nk’uwazanditse.

Hipgnosis ntabwo yatangaje ibintu byose bikubiye muri ubu buguzi, ariko hari uwatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko bwatanzwemo miliyoni $200.

Abahanzi barimo gukomeza kugurisha imigabane ku burenganzira bafite ku bihangano byabo barimo Justin Timberlake na Shakira, nabo baheruka kugurisha na Hipgnosis. Gusa ibi ubusanzwe byari bimenyerewe cyane mu bahanzi bakuze kurushaho.

Hipgnosis Songs Fund ikomeje kwigwizaho indirimbo zakunzwe cyane ndetse ikaba ikomeje no gushishikariza abashoramari bakomeye kwinjira muri ubu bucuruzi.

Uwashinze iyi kompanyi, Merck Mercuriadis, yavuze ko indirimbo zakunzwe cyane zishobora “kurusha agaciro zahabu cyangwa ibikomoka Kuri peterori”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abana 200 basabaga ubuhungiro mu Bwongereza baburiwe irengero

Abana bagera Kuri 200 basabaga ubuhungiro mu Bwongereza barimo abafite hagati y'imyaka 16 baburiwe irengero muri hoteli bari bacumbikiwemo by'agateganyo. Ibi byahise bizamura ibibazo bishya ku bijyanye n'uburyo Minisiteri Ishinzwe impunzi n'abimukira ikomeje kwitwara mu bihe iki gihugu cyaba cyakiriye impunzi n'abasaba ubuhungiro bashya. Leta ya Minisitiri w'Intebe, Rishi Sunak, isumbirijwe ku bibazo bibiri by’abimukira, aho bamwe bavuga ko yananiwe kurinda imbibi z'u Bwongereza zikomeje kuvogerwa n’abimukira bakoresheje amato matoya. […]

todayJanuary 25, 2023 45

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%