Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva

todayJanuary 25, 2023 81

Background
share close

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yakiriye Kristalina Georgieva, Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari IMF, uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Madamu Kristalina yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa kabiri yakirwa na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, mbere y’uko yakirwa ku meza na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente.

Uyu muyobozi ari mu ruzinduko ku mugabane wa Afurika byumwihariko mu Rwanda mu rwego rwo kuganira kuri gahunda zitandukaye z’ubufatanye bwa Afurika na IMF, burimo n’Ikigega gishya cya Resilience and Sustainability Trust, RST.

Iki kigega gifasha ibihugu kubona ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe iterambere rirambye. ku nkunga gitera ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, agaragaza ko iyi nkunga ari umusanzu mu kubaka ubukungu burambye kandi butangiza ibidukikije.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yashimiye Madamu Kristalina Georgieva ku nkunga ikigo ayobara gitera ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, agaragaza ko iyi nkunga ari umusanzu mu kubaka ubukungu burambye kandi butangiza ibidukikije.

Ati “Wakoze ku ruzinduko rwawe n’Ikigega Resilience and Sustainability Trus. Ni ikigega kizatanga umusaruro kandi kizagira uruhare mu kurushaho kugaragaza ibyo u Rwanda rukora n’ibindi bihugu biri mu nzira y’iterambere, hagamijwe ubukungu butangiza ibidukikije.”

Iki kigega mpuzamahanga cy’imari giherutse kwemerera u Rwanda inkunga y’ingoboka ya miliyali 319Frw azakoreshwa mu kuzahura ubukungu binyuze mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.

Madamu Kristalina nawe abinyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimye kongera guhura na Perezida Paul Kagame ndetse ko ibiganiro bagiranye bitanga umusaruro byibanze ku karere ndetse n’ibindi byinshi.

Yashimye kandi ubushake bw’u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kuba rwarabaye igihugu cya mbere cyabonye inkunga ya Resilience and Sustainability Trust, mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu ruzinduko arimo mu Rwanda, biteganyijwe ko Madamu Georgieva azahura n’abantu batandukanye barimo ba rwiyemezamirimo bakora mu mishinga yo kurengera ibidukikije. Kristalina Georgieva yageze mu Rwanda aturutse muri Zambia.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’Ubuhinzi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yageze i Dakar muri Senegal, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ku mugabane wa Afurika, yiga ku guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho. Minisitiri w’Intebe akigera i Dakar, yakiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Karabaranga Jean Pierre. Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 22023, iteranye mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwa Afurika mu kwihaza ku biribwa, ikaba […]

todayJanuary 25, 2023 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%