Inkuru Nyamukuru

U Buhinde bwahagaritse filime mbarankuru ivuga nabi Minisitiri w’Intebe

todayJanuary 25, 2023 40

Background
share close

Leta y’u Buhinde irimo gukora ibishoboka byose kugirango filime mbarankuru yakozwe kuri Minisitiri w’Intebe Narendra Modi ntizerekanwe mu mashuri yisumbuye no muri za kaminuza.

Hashize iminsi mike ikinyamakuru cy’Abongereza BBC gisohoye iyo filime mbarankuru igaruka ku ruhare rwa Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yagize mu myigaragambyo yo kwamagana Abayisilamu mu 2002.

Iyo filime yiswe “India: The Modi Question” ikaba ikozwe mu bice bibiri. Ivuga ku myigaragambyo yabaye mu burengerazuba bwa leta ya Gujarat Modi yarabereye Umuyobozi icyo gihe, ikaba yaraguyemo abantu benshi.

Modi ahakana ibyo ashinjwa by’uko ntacyo yakoze ngo ahagarike iyo myigaragambyo. Urukiko rukuru narwo ruvuga ko ntabyo rubona rwaheraho rukurikirana Modi mu butabera.

Leta y’u Buhinde yamaze guhagarika iyo filime mbarankuru ku mbuga nkoranyambaga. Gusa abatari bake bavuga ko ibyo ari ukubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gen Kazura yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba ‘Kent State University’

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’abayobozi ba Kaminuza ya Kent State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe na Visi Perezida wayo, Dr Marcello Fantoni. Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda dukesha iyi nkuru, rutangaza ko ibiganiro byahuje Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen Kazura n’abayobozi ba Kent University, byabereye ku cyicaro cy’iyo Minisiteri ku Kimihurura. Ubwo aba bayobozi […]

todayJanuary 25, 2023 288

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%