Intumwa y’u Rwanda muri Tanzania, Major General Charles Karamba, ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro na Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Pindi Hazara Chana, baganira ku kamaro ka Visa imwe rukumbi ku bashaka gukora ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Single Tourist Visa).
Minisitiri Pindi Hazara Chana na Amb Maj Gen Charles Karamba
Visa Imwe y’Ubukerarugendo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ni gahunda igamije korohereza abakora ubukerarugendo bifuza gutembera mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bakoresheje visa imwe rukumbi.
Kugeza ubu Kenya, Uganda n’u Rwanda ni byo birimo gukoresha ubwo buryo, mu gihe Tanzania n’u Burundi bitarinjiramo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, Ambasaderi Karamba yakiriwe na Minisitiri Chana mu biro bye i Dar es Salaam, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi mu birebana n’ubukerarugendo.
Itangazo rigira riti “Ambasaderi yabwiye Minisitiri ko intego nyamukuru y’uruzinduko rwe ari ukurebera hamwe uko u Rwanda na Tanzania bishobora kugirana umubano mu by’ubukerarugendo, ibihugu byombi bikareba uko abatwara ba mukerarugendo bajya boroherezwa mu kwambukiranya imipaka, ndetse bakanaganira kuri gahunda yo kwagura imikoreshereze ya Visa Imwe, imaze igihe isinziriye.”
Itangazo rikomeza rivuga ko Minisitiri Chana yijeje Ambasaderi Karamba, ko azasuzuma icyo cyifuzo yitonze kugira ngo gishakirwe igisubizo bidatinze.
Itangazo riti “Minisitiri yabwiye ambasaderi ko yakomeje kumva uburyo u Rwanda rwazamuye urwego rw’ubukerarugendo binyuze mu gutegura no kwakira inama n’ibiganiro mpuzamahanga.”
Kuva ku wa mbere, tariki ya 23 Mutarama, abayobozi batandukanye bo mu bihugu bigize umuryango uhuza abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO) bahuriye i Kigali, mu nama yo kunoza imyiteguro ya nyuma y’imikino ya EAPCCO ku nshuro ya Kane izabera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka. Imikino ni imwe mu bishyirwamo imbaraga n’ibihugu bigize uyu muryango hagamijwe guhuza inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu karere mu […]
Post comments (0)