Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yagaragaje ipfundo ry’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC

todayJanuary 26, 2023 75

Background
share close

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Utwererane, Dr Vincent Biruta, yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere uhagaze, yibanda cyane ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ministiri Biruta yavuze ko ibibazo hagati y’ibihugu byombi byafashe intera ubwo umutwe wa M23 wongeraga kubyutsa intambara mu mwaka ushize, RDC igashinja u Rwanda kuba rushyigikiye uwo mutwe, ariko u Rwanda rugakomeza kubihakana.

Minisitiri Biruta yavuze ko ikibazo ahanini gishingiye ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda, aho byaturutse ku mipaka yakaswe n’abakoloni, hakaba ibice by’u Rwanda byomekwa kuri RDC (Colonies Belges), icyo gihugu kikaba kitemera ko ari Abanyekongo, ariyo mpamvu umutwe wa M23 wavutse ngo uharanire uburenganzira bw’ababuvutswa nta ruhare babigizemo.

Kuba abo bari Abanyarwanda barakatiweho imipaka bakaguma muri RDC, bigaragaza ko ari Abanyekongo buzuye, n’ubwo habayeho gukomeza kubima ijambo n’uburenganzira bwabo.

Minisitiri Biruta avuga ko hari n’Abanyarwanda bagiye muri Congo kubera akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga n’abakoloni.

Avuga kandi ko muri za 1959, hanabayeho guhunga kwa bamwe mu Banyarwanda bahungaga ubwicanyi bwa Leta yariho mu Rwanda, kandi ko abo benshi muri bo batahutse Jenoside imaze guhagarikwa.

Minisitiri Biruta yavuze kandi ko nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi, abasize bayikoze bahungiye ku butaka bwa DRC, barimo n’abasirikare ariko batigeze bamburwa intwaro, ahubwo bahise bashinga igisirikare cyabo mu nkambi z’impunzi, bakomeza guteza umutekano muke u Rwanda, yaba Leta yariho n’Umunryango mpuzamahanga, ntacyo bakoze ngo bahagarike ibyo bikorwa byari bigamije ubushotoranyi no gukomeza ubwicanyi.

Yakomeje agaragaza ko interahanwe n’abasirikare bahunze Igihugu, bakomeje kwerekana ko Umututsi ari umwanzi w’u Rwanda na RDC, ndetse bakomeza kubiba urwango mu Banyekongo babangisha abavuga Ikinyarwanda, gukomeza kubica, ari naho bahereye batangira kwishyiriraho uburyo bwo kwirwanaho.

Icyo gihe abakoze Jenoside mu Rwanda nabo bashinze imitwe ya FDLR, ALIR na PALIR, bagamije guhunganya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda.

RDC ikomeje ubushotoranyi, aho mu minsi ishize yakomeje gutera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, hari kandi indege y’intambara y’icyo gihugu yavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro, eshatu, gusa ku bwa gatatu iyo ndege yararashwe irangirika n’ubwo yasubiye aho yari ivuye, bigaragara ko RDC ishaka gushoza intambara, cyane ko yanze gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Luanda n’andi atandukanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

M23 yiyemeje guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abatutsi b’abanye-Kongo

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko ugiye gutangira intambara yo guhagarika Jenoside ikomeje gukorerwa abatutsi b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda amahanga arebera. Ibi bikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara kuri uyu wa kane, uvuga ko wagerageje guhamagarira amahanga gukurikirana iki kibazo ariko ntihagire igikorwa. M23 yavuze ko ibikorwa byibasira abatutsi b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda byatangiye gukorwa mu duce turimo Kitchanga, Burungu na Kirolirwe bigakorwa na FDRL ikomeje gufasha ingabo za kongo, FARDC. […]

todayJanuary 26, 2023 174

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%