Inkuru Nyamukuru

Youssef ashobora kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu

todayJanuary 26, 2023 151

Background
share close

Umunya-Maroc Youssef Rharb wigeze gukinira Rayon Sports byitezwe ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.

Youssef Rharb ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Umwe mu bantu ba hafi mu ikipe ya Rayon Sports yabwiye Kigali Today ko mu masaha asigaye ngo isoko rifunge Youssef ashobora kuyinjiramo ndetse akagera mu Rwanda tariki 27 Mutarama 2023.

Ati”Yego nibyo,nta gihindutse azagera mu Rwanda ejo.”

Youssef Rharb yakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 ariko agenda shampiyona itarangiye ku byavuzwe ko ari ukubera imyitwarire mibi.

Isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rizafunga imiryango kuri uyu wa Gatanu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Sassou-N’Guesso ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yagiriye uruzinduko muri Congo-Brazzaville, aho yashyikirije Perezida Denis Sassou-N’Guesso, ubutumwa bwa mugenzi we, Perezida Paul Kagame. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Congo-Brazzaville, byatangaje ko Dr Biruta yashyikirije Perezida Sassou-N’Guesso ubwo butumwa mu biganiro bagiranye, byabereye mu rugo rwa Perezida wa Congo mu murwa mukuru Brazzaville. Gusa ibikubiye muri ubwo butumwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Denis […]

todayJanuary 26, 2023 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%