Ministri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko 40% by’umusaruro wangirika nyuma yo gusarura bikaba bishyira mu gihombo abahinzi nyamara baba batakaje umwanya.
Ku munsi wa kabiri w’iyo nama, Ministri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko umugabane wa Afurika ukomeje kugarizwa n’ikabazo cy’ibura ry’ibiribwa, aho 40% by’umusaruro uboneka nawo wangirika nyuma yo gusarura, bikaba ngo biteye isoni kubona ibyo abahinzi baba baruhiye babitakaza.
Ku birebana n’u Rwanda, Dr Ngirente yavuze ko bimwe mu bikorwa mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, harimo gukorwa ibishoboka byose kugirango urwego rw’ubuhinzi rube urwego rukurura abifuza kurujyamo.
Minisitiri Dr Ngirente yakomeje avuga ko kimwe mu byo u Rwanda rwakoze, ari ugukuraho imyumvire ko ubuhinzi ari urwego rukorwamo n’abakene kandi rutabamo amafaranga.
Mu bandi bari bitabiriye iki kiganiro harimo Perezida w’igihugu cya Sierra Leone, Julius Maada Bio wavuze ko ubusugire n’ubudahangarwa ibihugu bifite mu bijyanye na politiki n’ imiyoborere, bikwiye no kubugira mu birebana n’ ibiribwa.
Iyi nama ibera i Dakar muri Senegal yahawe insanganyamastiko igira iti “Tugaburire Afrika: Ubusugire n’ubudahangarwa mu biribwa.”
Inama mpuzahanga yiga ku buhinzi n’ ibiribwa ku mugabane w’ Afurika ni ku nshuro ya 2 ibera i Dakar muri Senegal, iyaherukaga ikaba yarabaye mu mwaka wa 2015.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro na Tania Pérez Xiqués, Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda, bigamije kongera umubano hagati y’ibihugu byombi. Mu biganiro aba bombi bagiranye, harimo ibyo guteza imbere umubano wa Sena ya Cuba ndetse n’iy’u Rwanda, no kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi. U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana […]
Post comments (0)