Inkuru Nyamukuru

BK Group yashinze Umuryango uteza imbere imibereho myiza

todayJanuary 27, 2023 164

Background
share close

BK Group yatangije Umuryango witwa BK Foundation uteza imbere imibereho myiza, ukaba ugiye kongerera imbaraga gahunda zari zisanzwe zunganira Leta mu bijyanye n’Uburezi, Guhanga udushya no Kubungabunga ibidukikije.

BK Group isanzwe ifite ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu kwivuza, gufasha abana batishoboye kwiga, gutanga igishoro ku bagore n’urubyiruko, ndetse no kwigisha abanyeshuri ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana avuga ko mu byagezweho harimo igikorwa cyo kuzamuka umusozi wa Karisimbi, aho abakigiyemo bashoboye gukusanya Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 60, akaba yarahawe abanyeshuri baba mu mudugudu w’impfubyi za Jenoside uri i Rwamagana witwa ’Agahozo Shallom Youth Village’.

Habyarimana avuga ko BK Group ikomeje gahunda zitandukanye zigamije gufasha abagore kubona imari, zirimo ’BK Urumuri’ na ’Zamuka Mugore’, ndetse ko banafashije abanyeshuri 40 kumenya ikoranabuhanga no gukoresha za robo (robot).

Habyarimana agira ati “Turifuza gukomeza kugaragaza uruhare rwacu mu guteza imbere Umuryango nyarwanda, tukifuza kuwubaka mu buryo burambye, ni yo mpamvu uyu munsi twashinze BK Foundation izakomeza ibi bikorwa kandi ikabikora mu buryo bwisumbuyeho.”

Beata Habyarimana, CEO BK Group

BK Foundation izateza imbere ibikorwa byayo binyuze mu nkingi y’Uburezi (Education), Guhanga Udushya (Innovation) no Kubungabunga ibidukikije (Environmental Conservation), bikaba bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.

Mu burezi, uyu muryango uzibanda ku gufasha ibigo birera abana b’incuke, guhugura abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’imikoreshereze y’imari hamwe n’abo mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Mu bijyanye no guhanga udushya BK Foundation uzashyigikira urubyiruko rushaka ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’imari n’imibanire ndetse no kurengera ibidukikije.

Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, uyu muryango uzateza imbere imishinga yo gutunganya ibishingwe n’imyanda bikavugururwamo ibindi bikoresho, kwita ku masoko y’amazi hamwe no gutera ibiti mu mijyi.

Marc Holtzman, atangiza BK Foundation kuri uyu wa Kane

Umuryango BK Foundation uteganya gukoresha amafaranga uzajya uvana mu mashami ane agize BK Group nka Banki ya Kigali, BK Capital, BK TechHouse na BK General Insurance, buri kigo kikazajya gitanga 1% by’inyungu kibona buri mwaka.

By’umwihariko ku nshuro ya mbere nyuma yo gushinga BK Foundation, uwo muryango uzatangirana n’Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari imwe yabonetse mu mwaka ushize wa 2022.

BK Foundation ubu irayoborwa na Ingrid Karangwayire nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uzaba afite mu nshingano gushaka ahantu hatandukanye hakomoka amikoro.

Umuhango wo gutangiza BK Foundation witabiriwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetse ya BK Group, Marc Holtzman ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Beata Habyarimana, hamwe n’abayobozi b’ibigo bine biyigize ndetse n’abashyitsi batandukanye.

Inama yo gutangiza Umuryango BK Foundation

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman yizeza ko hirya no hino ku Isi hari abagira neza benshi (Philanthropists) bashobora kuzajya bunganira gahunda za BK Foundation.

BK Foundation izajya ikorana n’ibigo hamwe n’indi miryango, isanzwe ishyira mu bikorwa gahunda za BK Group zigamije guteza imbere imibereho myiza.

Abayobozi ba BK Group n’amashami yayo

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso yasabye u Bufaransa gucyura Ingabo zabwo mu kwezi kumwe

Leta ya Burkina Faso yasabye u Bufaransa gukurayo ingabo bufite muri icyo gihugu Kandi bigakorwa mugihe kitarenze ukwezi kumwe. Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Bufaransa yatangaje ko yakiriye ibarwa yatanzwe na Leta ya Burkina Faso isaba gusoza amasezerano ya 2018. Ayo masezerano ya 2018 niyo yatumye u Bufaransa Bwongereza Ingabo muri Burkina Faso, ahabarizwaga abasirikare hafi 400 b'u Bufaransa. Aba basirikare b'u Bufaransa bari mu bikorwa byo kurwanya imitwe y'intagondwa z'abajihadiste […]

todayJanuary 27, 2023 56

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%