Ku wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama, Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, cyateye inkunga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 101 itishoboye.
Ni mu muhango wabereye mu murenge wa Mayange aho abaturage batishoboye bo mu kagari ka Kagenge kamwe mu tugize uwo murenge bagera kuri 226 bashyikirijwe inkunga y’ubwisungane mu kwivuza.
Mu bitabiriye uwo muhango harimo umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard wari umushyitsi mukuru, ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cya Polisi cy’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera n’abandi bayobozi batandukanye mu Karere ka Bugesera.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uwo muhango, Umuyobozi w’akarere yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyiza cyatekerejwe cyo gutera inkunga abaturage batishoboye yo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati: “Turashimira Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byayo by’indashyikirwa mu guharanira umutekano, ubuzima, n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.”
Yunzemo ati: “Gukusanya inkunga yo gufasha basaza bacu na bashiki bacu, ni ikimenyetso kigaragaza ko Polisi ishyigikiye abaturage, iha agaciro uruhare rwabo rw’ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndetse by’umwihariko igaha ubuzima bwabo agaciro nk’uko bishimangirwa n’igikorwa nk’iki cy’ubutwari.”
CP Butera yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragariza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yagize ati: “Tubashimira ubufatanye mugaragariza inzego z’umutekano mutanga amakuru ku banyabyaha no ku bindi bishobora guhungabanya umutekano.”
Yakomeje agira ati: “Amarondo mukora mwicungira umutekano, ni kimwe mu bifasha gukumira no kuburizamo ibyaha mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano w’aho mutuye ndetse no ku gihugu muri rusange mu bufatanye na Polisi n’izindi nzego z’umutekano.”
Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa ku mikoranire myiza na Polisi n’izindi nzego z’umutekano bifasha mu gukumira no kurwanya ibyaha mu muryango nyarwanda.
Ahobantegeye Spéciose, umwe mu batangiwe inkunga y’ubwisungane mu kwivuza, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nkunga yabageneye avuga ko ubu batagihangayitse.
Ubu bwisungane mu kwivuza bwishyuriwe abaturage nyuma y’uko mu kwezi gushize ubwo Polisi yasozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu mwaka wa 2022, mu Karere ka Bugesera, Polisi yari yagejeje ku baturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku ngo 278, hubakwa irerero (ECD) rimwe, hanatangwa inzu ebyiri zahawe abaturage batari bafite aho kuba.
Kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Utwererane, Dr Vincent Biruta, yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere uhagaze, yibanda cyane ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ministiri Biruta yavuze ko ibibazo hagati y’ibihugu byombi byafashe intera ubwo umutwe wa M23 wongeraga kubyutsa intambara mu mwaka ushize, RDC igashinja u Rwanda kuba rushyigikiye […]
Post comments (0)